Ndiki wahoze ari rutahizamu wa Rayons Sports yaganirije birambuye shuguli.com Inkuru yose...
Ndiki Ben Kitala
Nyuma ya ba Zidande, Paul Pogba na bagenzi be bahesheje igihugu cyabo inyenyeri ya kabiri isobanura ko babaye "champions du monde" ubugira kabiri Inkuru yose...
France yegukanye igikombe cy'isi
Ari muri maillot y'ikipe yegukanye igikombe cy'isi, umuhanzi Beyoncé yatanze igitaramo kuri stade y'i Paris Inkuru yose...
Beyoncé i Paris
Ndiki Ben Kitala
"U Rwanda ni igihugu cyanjye ndacyagikunda"
France yegukanye igikombe cy'isi
France 4 - Croatie 2
Beyoncé i Paris
Ntiyatanzwe mu birori

 

Umuntu utarahigereye ntazatwifatire : azabyicuza! Kuko igitaramo twatumiwemo kuri Birmingham Palace cyari imboneka-rimwe. Iyo salle yari yuzuye ku buryo imyanya yicarirwa yose yari yashize, yewe no muri VIP.

Urubuga rwabanje guhabwa abacuranzi bakoze "première", byo gushyushya salle mbere y'abahanzi b'umunsi.

Salle imaze gufata agashyuhe, Chouchou Mihigo yarinjiye si ukuvuza guitare maze arayivugisha, akongeza salle mu ndirimbo ze nka Umulisa; Yatangije ingoma ya N'Goma Oliver n'amagambo "Bane mangnu saka nane no nuema Bulungue sanzi bu va yene sanzi", salle iragurumana kubera iyo zouk ya zilizopendwa (karahanyuze).

  

Abantu barabyinnye maze couple ku yindi baza kuzura piste bayiteraho Grignon wari wayihariye kugeza ubwo. Chouchou ariko yakoze kuri sentiments za benshi ubwo yasubiragamo Imagine ya John Lennon maze ayisoza mu buryo jazzy... La crème.

Abantu bakiri mu kumaramo uburyohe bw'iyo interprétation, Makanyaga aba arinjiye maze atera "Nshatse inshuti", "Urukundo Ni Indwara Y'umutima", "Elisa Chérie" akurikizaho n'izindi ndirimbo ze zatumye benshi basura agace k'imitima yabo kabitse nostalgie.  

Pause yagizwe na tombola yakoreshejwe na RwandAir maze abanyamahirwe barimo n'umwerakazi umwe begukana amatike y'indege azabashoboza kwigira mu misozi igihumbi bakagaruka cyangwa bakazerekeza ahandi RwandAir igera.

Nibwo rero "babandi" binjiye maze ibyo bakoze sinzi amagambo yabisubiramo uko umuntu yayapanga atavanze indimi. Elles sont venues, elles ont vu et elles ont conquis (le public). Niko umuntu yagenekereza mu ruzungu. Charlotte na Fatuma (Charly na Nina) bakongeje salle irashya byo gushya!

Mbere y'uko bagera ino abantu benshi bandikiraga shuguli.com bayibwira ko concert live atari ibintu babasha. Nabo rero mu kunyomoza izo mpuha bararirimba barabyina maze batwika salle. Kuyishumika ariko. Indirimbo zabo hafi ya zose, ndetse na "I Do" bakoranye na Bebe Cool ariko barabyinnye b'anima igitaramo ku buryo...

Abagira ngo ni amakabyankuru bazabaze inkumi ebyiri zuriye kuri scène zikanga kuhava kugeza Charly asabye sécurité gukora akazi kayo. Byari "fire", umuriro. Nyuma barangije twabasanze muri loge tubabaza ibibazo byinshi ku muziki wabo, iyo interview muzayisoma vuba aha. 

  

Reba andi mafoto hano

shug.pngfooter.gifshug2.png