Ndiki wahoze ari rutahizamu wa Rayons Sports yaganirije birambuye shuguli.com Inkuru yose...
Ndiki Ben Kitala
Nyuma ya ba Zidande, Paul Pogba na bagenzi be bahesheje igihugu cyabo inyenyeri ya kabiri isobanura ko babaye "champions du monde" ubugira kabiri Inkuru yose...
France yegukanye igikombe cy'isi
Ari muri maillot y'ikipe yegukanye igikombe cy'isi, umuhanzi Beyoncé yatanze igitaramo kuri stade y'i Paris Inkuru yose...
Beyoncé i Paris
Ndiki Ben Kitala
"U Rwanda ni igihugu cyanjye ndacyagikunda"
France yegukanye igikombe cy'isi
France 4 - Croatie 2
Beyoncé i Paris
Ntiyatanzwe mu birori

howwebiz_4064d64e803a07e8bbe8d65fef0e9af0_1455183324_cover.jpg

Ninde utibuka agahinda urupfu rutunguranye rwa Moses Nakintije Ssekibogo rwateye mu mitima y'abakunzi b'umuziki wa East Africa? Uwo musore wari uzwi ku mazina ya Mowzey cyangwa Radio yaririmbanaga na mugenzi we Douglas Mayanja bitaga Weasel.

Amajwi yabo yaruzuzanyaga ku buryo itsinda ryabo Good Lyfe ryari rifite indirimbo nyinshi cyane zo mu rwego rwa hit song. Nta muntu wari uzi igihe ama succès y'iryo tsinda azarangirira kuko bari bakunzwe cyane ndetse banagwiza ibyo bita collabo ni ukuvuga gukorana indirimbo n'abandi bahanzi bo hirya no hino kw'isi.

Imana ariko yo ipanga yahisemo gutwara Radio maze ijwi rye riba rirazimye burundu. Koko? Niko benshi babifashe kugeza ejobundi undi munyaUganda witwa King Saha (amazina ye nyayo ni Mansoor Ssemanda, afite imya 29 gusa) afatanyije na Weasel mu ndirimbo nziza cyane yitwa "Mpa Love".

Umuntu abaye yaragiye ku wundi mubumbe akagaruka ntiyamenya ko atari Radio uririmba iyo Mpa Love. Ijwi rya King Saha rirarira neza rikanazeduka nk'irya nyakwigendera. Ukuntu na Weasel amwikiriza muri iyo reggae nziza wagira ngo bari basaswe baririmbana.

Iyumvire: 

 Nyuma y'igiihe gito gusa iyo ndirimbo ishyizwe kuri YouTube, abantu bayakiriye neza bigaragaza koizafata umwanya mwiza cyane ku ma radio , télévisions no mu tubyiniro tunyuranye hirya no hino. Isomere aha:

comments mpa luv2.PNG

shug.pngfooter.gifshug2.png