Ndiki wahoze ari rutahizamu wa Rayons Sports yaganirije birambuye shuguli.com Inkuru yose...
Ndiki Ben Kitala
Nyuma ya ba Zidande, Paul Pogba na bagenzi be bahesheje igihugu cyabo inyenyeri ya kabiri isobanura ko babaye "champions du monde" ubugira kabiri Inkuru yose...
France yegukanye igikombe cy'isi
Ari muri maillot y'ikipe yegukanye igikombe cy'isi, umuhanzi Beyoncé yatanze igitaramo kuri stade y'i Paris Inkuru yose...
Beyoncé i Paris
Ndiki Ben Kitala
"U Rwanda ni igihugu cyanjye ndacyagikunda"
France yegukanye igikombe cy'isi
France 4 - Croatie 2
Beyoncé i Paris
Ntiyatanzwe mu birori

Ifoto y'umunsi

Metero imwe na mirongo inani na kabiri, imyaka 24, Samuel Umtiti ukomoka mu gihugu cya Kameruni akaba yarageze mu Bufaransa afite imyaka itanu gusa niwe ufashije bagenzi be gusezerera Lukaku n'iandi mashitani atukura bari bafatanije guharanira igikombe cy'isi kiri kubera mu Burusiya.

Umtiti rero yarindiriye umunota wa 51 kugira ngo asimbuke gusumba bose maze yinjiza n'umutwe umupira waruterewe mu nguni (corner) na mugenzi we Antoine Griezman...

umt.jpg

bob-marley-1979-michael-ochs-archives-getty-images.jpg

Bob Marley ni umwe mu bihangange mu muziki kw'isi hose. Yatumye umuziki w'iwabo muri Jamayika (Jamaïca) hamwe n'inkubiri ya rastafari bijya ahabona, birakundwa kandi biyobokwa na benshi.

N'ubwo hashize imyaka 37 yose atabarutse, urukundo afitiwe ntirujya rugabanuka na gahoro.

Ni mu gihe kuko Bob Marley yavugiraga abatagira uruvugiro kw'isi nko mu ndirimbo ze zamamaye cyane nka "Get Up Stand Up", "Everything's Gonna Be Alright", "No Woman No Cry", "Zimbabwe"... Zose zabaga zirimo ubutumwa buhamagarira abantu kwipakurura akarengane na munyangire.

Robert Nesta Marley yakundaga umugabane abasogokuruza be (ku ruhande rwa nyina) bakomokagaho, ariwo Afrika. Muw'1975 nibwo yahimbye « Jah Live ». Ubwo kuri album "Exodus" yasabaga ko abantu bagaruka muri Afrika biti ihi se ku mico y'abakurambere maze abantu bakiyambura ubu"babiloni', ni ukuvuga kwigana uruzungu kugeza ku musokoro. 

Mugenzi we Peter Tosh ndetse na nyuma yabo Lucky Dube bigeze kuririmba ko nta mu rasta upfa (Rasrtas never die); nibyo kuko iteka iyo reggae icuranzwe ni Bob uba yumvikana mu bundi buryo. yasize indirimbo nyinshi cyane kandi zose z'ibikamba zirimo nka "Mix Up Mix Up", nka "Stir It Up", "I Know A Place", n'izindi n'izindi.

"Nyina w'abarasta" (nk'uko bamwe batumvaga neza amagambo y'indirimbo "Bad Card" bamwitaga, mu by'ukuri yari nka Papa w'i roma ariko ku ba Rasta)  yazize indwara ariko benshi bemeza ko yagambaniwe na CIA kubera ubutumwa bw'indirimbo ze zakanguraga mu buryo efficace abirabura n'abandi gashakabuhake yabaga abangamiye kw'isi.

Bob yasize abana benshi barimo abaririmba nkawe: Ziggy Marley na Stephen Marley ariko umuntu yavuga ko hari n'abandi bana spirituels yasize. Nk'ubu Rihana yatangaje ko album ye itaha izaba ikoze mu njyana ya reggae ndetse ko izumvikano indirimbo zimwe za Nyakwigendera.

 

shug.pngfooter.gifshug2.png