Dukure ingofero

WhatsApp Image 2018-04-01 at 02.33.33.jpeg

Mu njyana ifitanye imisusire na zouk (na ka guitare karanguruye nko mu baturanyi) ; mu ndimi enye (ikinyarwanda, igiswayire, igifaransa n'icyongereza), umuhanzi BIg Voice uba mu gihugu cy'u Bubiligi aragira ati : "Reka twigumanire, intimba ntiyica, hica kutamenya".

Utabitinzeho wagira ngo uri kumva Kitoko Bibarwa ariko ayo magambo ni ay'indirimbo nshya uwo musore yise Kutamenya yashyize hanze. Ku myaka 29 gusa aragaragaza icyizere mu buhanzi amazemo igihe. Twaramwegereye tumubaza bimwe mu byatera amatsiko abazumva ako karirimbo kabyinitse. 

Diamond-e1514448493982-660x400.jpg

Ntaruhuka, nta n'ubwo inganzo mana yamwihereye ayipfusha ubusa. Ubu twandika, Abdul Juma Nassib tuzi ku mazina ya Diamond (cyangwa Chibu cyangwa Simba) ari mu gikorwa cyo kumulika album nshya yasohoye yitwa A Boy From Tandale. 

Iyo album igizwe n'indirimbo 18 zose yagombye kuba yarasohotse mu Ukuboza ariko yararetse mugenzi we Lava Lava aba ariwe usohora indirimbo. Aho kuyisohora mu kwa mbere nabwo arekera mugenzi we na none witwa Mbosso nawe asohora indirimbo.

Ku butumire bw'umuyobozi wa La Verdure, mu ntangirirro z'iyi week-end shuguli.com yagendereye ako kabyiniro gaherereye i Buruseli mu gace ka Saint Gilles kegereye gare y'amajyepfo (Midi) y'uwo mugi.

Hari hashize igihe tutahagera ariko ntibyatubujije gushimishwa n'uburyo twakiriwe na nyir'ubwite; yahise asaba ko twitabwaho kugeza tuhavuye kandi koko niko byagenze maze turizihirwa.

rda.jpg

Murenzi Kamatari, ni umunyarwanda uba mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse azwi no mu Rwanda cyane nka MC Murenzi aho yakoze igihe kirekire kuri Radio Contact FM. Ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari ibyamuteye agahinda bijyanye n’isura bamwe bari bafite ku Rwanda ariko biza gutuma agira ishyaka ryo kuzenguruka umujyi wa New York afite imodoka igaragaza ko atewe ishema n’u Rwanda. 

shug.pngfooter.gifshug2.png