Dukure ingofero

howwebiz_4064d64e803a07e8bbe8d65fef0e9af0_1455183324_cover.jpg

Ninde utibuka agahinda urupfu rutunguranye rwa Moses Nakintije Ssekibogo rwateye mu mitima y'abakunzi b'umuziki wa East Africa? Uwo musore wari uzwi ku mazina ya Mowzey cyangwa Radio yaririmbanaga na mugenzi we Douglas Mayanja bitaga Weasel.

Amajwi yabo yaruzuzanyaga ku buryo itsinda ryabo Good Lyfe ryari rifite indirimbo nyinshi cyane zo mu rwego rwa hit song. Nta muntu wari uzi igihe ama succès y'iryo tsinda azarangirira kuko bari bakunzwe cyane ndetse banagwiza ibyo bita collabo ni ukuvuga gukorana indirimbo n'abandi bahanzi bo hirya no hino kw'isi.

Imana ariko yo ipanga yahisemo gutwara Radio maze ijwi rye riba rirazimye burundu. Koko? Niko benshi babifashe kugeza ejobundi undi munyaUganda witwa King Saha (amazina ye nyayo ni Mansoor Ssemanda, afite imya 29 gusa) afatanyije na Weasel mu ndirimbo nziza cyane yitwa "Mpa Love".

Umuntu abaye yaragiye ku wundi mubumbe akagaruka ntiyamenya ko atari Radio uririmba iyo Mpa Love. Ijwi rya King Saha rirarira neza rikanazeduka nk'irya nyakwigendera. Ukuntu na Weasel amwikiriza muri iyo reggae nziza wagira ngo bari basaswe baririmbana.

Iyumvire: 

 Nyuma y'igiihe gito gusa iyo ndirimbo ishyizwe kuri YouTube, abantu bayakiriye neza bigaragaza koizafata umwanya mwiza cyane ku ma radio , télévisions no mu tubyiniro tunyuranye hirya no hino. Isomere aha:

comments mpa luv2.PNG

broder-une-etoile-maillot-foot.jpg

Nyuma yo kwegukana igikombe cy'isi cya ruhago, Abafaransa bahise bashyira inyenyeri ya kabiri kuri maillots zabo; aho ni umusore (19) Kylian Mbappé uri kwerekana umupira we uko bazitatseho.

Ndiki Ben Kitala (iburyo) n'umwanditsi mukuru wa Shuguli.com

Intambwe yoroshye ariko yihuta, mugufi nka mbere ariko imyaka ikaba imujyanye, Ndiki Ben Kitala wahoze ari rutahizamu wa Rayons Sports yinjiye aho twagombaga kurebera umupira twembi umugoroba U Bufaransa bukina n'U Butaliyani umukino wo kwitegura igikombe cy'isi gisigaje iminsi mike kigatangira.

Mu kinyabupfura cyinshi yaraturamukije, aricara ngo tuganire tunareba uwo mupira. Kuganira ariko na Ndiki, kimwe n'abantu bose bamamaye biragorana kubera utaboba aho uhera mu buryo bworoshye. Byatumye tumubaza niba azi ko yigeze kwandikwa mu bitabo by'igifaransa by'amashuri yisumbuye mu mwandiko (texte) abanyeshuli bigaga muri za 80.

Yaratangaye cyane ati ibyo nkomeje kubyumvana abantu benshi ati ariko nkiri mu gihugu nta muntu ushinzwe iby'uburezi wigeze abimbwira. Ubwo rero tuba tubonye aho inkuru zitangirira, Ndiki mu kuvangavanga indimi (ikinyarwanda n'igifaransa) atubwira uko yaje mu Rwanda akiri muto aje kwiga muri kaminuza y'i Butare ariko bourse itinze kuza yigira i Nyanza abifashijwemo n'umwe mu bacuruzi bakundaga Rayons Sports icyo gihe.

Ubwo bari bamubonye agaragaza ubuhanga bwe mw'ikipe ya kaminuza ni uko uwo mucuruzi ajya kubwira Rayons ati uyu ni abacika abandi bazamubatwara. Ndiki ati ng'uko uko urukundo rwanjye n'igihugu cy'uRwanda rwatangiye kugeza mpashakiye umugore tukabyarana abana ndetse iwacu muri Kongo bagatangira kujya banyita uw'i Rwanda.

Twaboneyeho kumubaza igituma benshi bari bazi ko akomoka muri Angola ati ibyo bihuha sinzi iyo byaturukaga ati wenda ni uko nari mfite inshuti zikomoka muri icyo gihugu kandi nkazitaho by'umwihariko kuko zari zivuye mu gihugu icyo gihe cyarimo intambara ikaze. Ndiki yakinaga ruhago anakora muri GTZ ishami ry'ubutwererane ry'Abadage.

Yavuye mu gihugu muri 1985 aza kukigarukamo ari umutoza. Ubu yibera mu Bubiligi, mu mujyi wa Chatelet. Twarganiraga tunareba umupira ariko ukabona ujisho ry'inzobere rigityaye.

Ndiki yatuganirije byinshi cyane kuri shampiyona yakinnye, kuri bagenzi be nka ba Juma Para, Pokou Dusenge, ba Longin, n'abandi. Yanatubwiye izindi souvenirs nyinshi ku gihugu cyacu, inkuru irambuye ni kuri shuguli.com vuba aha.

rayon1990.jpg

Ikipe ya Rayon muri za 90

 kylian-mbappe-sur-le-toit-du-monde_231874.jpg

Abakinnyi b'Abafaransa batwaye igikombe cy'isi bazahabwa buri wese akayabo k'amaeuro hafi 400 000. Nicyo gihembo FIFA ishyirahamwe mpuzamahanga ry'umupira w'amaguru ryabageneye. Buri wese azahabwa 30% bya miliyoni 32 n'igice

Imishahara ya benshi muri abo bakinnyi irengeje kure ayo ngayo ku buryo hari bamwe nka Kylian Mbappé (afata buri kwezi ibihumbi 850 muri Paris Saint Germain) barangije kuvuga ko bazayihera amashyirahamwe afasha abagira duke two kwibeshaho cyangwa yita ku bantu ngo bagire noheri nziza nk'abandi.

Ababiligi batabashije gukina umukino wa nyuma w'irushanwa, bo bahawe miliyoni 20 n'igice nabo bakazayagabana. 

primes.PNG

Ayo mafaranga ntaho ahuriye n'ibihumbi 30 490 abakinnyi ba Sénégal bo bahawe bakirangiza imikino yabo mu Burusiya. 

senegal-2-696x457.jpg

Urestse rero ishema bavanamo cyangwa amahirwe yo gushakwa/kureshywa n'andi makipe, abakinnyi kabuhariwe baseruka mu gikombe cy'isi cya ruhago batahana akayabo k'amafaranga.

luzhniki-stadium-moscou-stade_h3xfu1y6c1sl18h7knqbfmp67.jpg

shug.pngfooter.gifshug2.png