IMG_20180120_143943.png

Nk'uko babigaragarije rimwe ku mbuga ya Instagram, Meddy na Uncle Austin barerekana ko ubuki, nako indirimbo baherutse gukorana igeze ku ntera nziza kuko iri gucurangwa kuri TRACE, ibi bikaba urwego rugaragariza abari bagishidikanya ko iyi ari indirimbo mu nziza kugeza ubu zakozwe n'abahanzi b'iwacu.

 

Nibyo rero iyo televiziyo Trace ntipfa guhitisha ibibonetse byose: hari ibisabwa byinshi mu mikorere ya audio ndetse na video kugira ngo bibe byakwemerwa na komite ya Trace ihitiramo abayikurikira ibyiza bakwiriye kureba. Muri make, Everything yujuje byinshi muri ibyo bintu technique bisabwa.

Ikindi ni uko abahanzi bageze kuri urwo rwego bibagwa neza kubera akantu gahita kiyongera ku ma konte yabo muri banque kubera Trace ibasinyisha amakontra atuma bahemberwa akazi bakoze.

 Trace ni televiziyo ifite icyicaro mu Bufaransa ariko ikaba irebwa n'ibihugu 60. Nka shuguli.com twishimiye kuba twari mu ba mbere bakunze bakanamamaza iyo ndirimbo...

Félicitations rero kuri ba nyirayo.

shug.pngfooter.gifshug2.png