Ku butumire bw'umuyobozi wa La Verdure, mu ntangirirro z'iyi week-end shuguli.com yagendereye ako kabyiniro gaherereye i Buruseli mu gace ka Saint Gilles kegereye gare y'amajyepfo (Midi) y'uwo mugi.

Hari hashize igihe tutahagera ariko ntibyatubujije gushimishwa n'uburyo twakiriwe na nyir'ubwite; yahise asaba ko twitabwaho kugeza tuhavuye kandi koko niko byagenze maze turizihirwa.

 

Nta brochettes twahariye ariko ikidari (n'igitoki hamwe n'ikirayi) twazimaniwe byatumye duhamya ko ba mucoma b'iwacu (Afrika) barusha ab'i Burayi ubuhanga mu kotsa. 

Ahagana mu ma saa sita z'ijoro hari huzuye abantu ndetse Michel benshi muzi ku kazina ka dj Hamix aba atangiye gukaraga ibyuma mu kuvangavanga imiziki igezweho kandi ibyinitse.

Playlist ye ntacyo ibaye ugereranije n'iyo duheruka kumva mu tubyiniro tugezweho mu mugi wa Kampala (Club Play, Rock Garden na Guvnor) aho afrobeat iganje mu buryo bugaragara.

Umwanzuro: tuzasubirayo. Dusabye n'abatahazi kuzanyarukirayo bakahamenya ndetse bakanatwandikira ngo tumenye tunabwire abandi uko bakiriwe n'ibyo bashimye.

shug.pngfooter.gifshug2.png