Diamond-e1514448493982-660x400.jpg

Ntaruhuka, nta n'ubwo inganzo mana yamwihereye ayipfusha ubusa. Ubu twandika, Abdul Juma Nassib tuzi ku mazina ya Diamond (cyangwa Chibu cyangwa Simba) ari mu gikorwa cyo kumulika album nshya yasohoye yitwa A Boy From Tandale. 

Iyo album igizwe n'indirimbo 18 zose yagombye kuba yarasohotse mu Ukuboza ariko yararetse mugenzi we Lava Lava aba ariwe usohora indirimbo. Aho kuyisohora mu kwa mbere nabwo arekera mugenzi we na none witwa Mbosso nawe asohora indirimbo.

 

Igihe cye rero cyari iki, none arashyize asohoye nawe A Boy From Tandale, bisobanura umuhungu ukomoka, wabyirukiye ahitwa Tandale. Tandale ni agace k'akarere ka Kinondoni mu mugi wa Dar Es Salaam, umurwa mukuru wa Tanzania.

Ako gace k'ibibazo byinshi by'imibereho niko Diamond yakuriyemo akaba rero akunda kuhavuga byo kubwira urubyiruko ko kuvukira mu gace gakennye bitabuza kugera ku nzozi umuntu aba akurikiranye.

I Nairobi (Kenya) rero uwo muririmbyi yamuritse iyo album ari kumwe na Omarion ikindi kirangirire mu muziki; yasobanuriye abanyamakuru ko ari ukugira ngo yerekane ko ari umwana wa East Africa, bisobanura ko atari uwa Tanzania gusa.

Iyo album iriho indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi benshi cyaane nka Vanessa Mdee, nka Tiwa Savage, P Square, Omarion, Flavour n'abandi...

Dore uko byari byifashe yitegura icyo gikorwa

shug.pngfooter.gifshug2.png