Dukure ingofero
- Détails
- Catégorie : Dukure ingofero
- Affichages : 548
Nk'uko babigaragarije rimwe ku mbuga ya Instagram, Meddy na Uncle Austin barerekana ko ubuki, nako indirimbo baherutse gukorana igeze ku ntera nziza kuko iri gucurangwa kuri TRACE, ibi bikaba urwego rugaragariza abari bagishidikanya ko iyi ari indirimbo mu nziza kugeza ubu zakozwe n'abahanzi b'iwacu.
Soma ibikurikira... Indirimbo Everything ya Meddy na Uncle Austin ikomeje kuzamuka
- Détails
- Catégorie : Dukure ingofero
- Affichages : 561
Nk'uko yabitangaje muri uyu mugoroba abicishije ku rubuga rwa Instagram, Diamond Platnumz (Nassib Juma), umuririmbyi w'ikirangirire muri Tanzaniya no muri Africa, arifuza kugira inzu mu murwa mukuru w'u Rwanda i Kigali.
Munsi y'ifoto y'inyubako ya Kigali Convention Center, yanditse mu rurimi rw'icyongereza n'igiswayire agira ati "Ndi gushakisha inzu yo kugura muri Kigali. Icumbi rishya ry'Intare! Banyamuryango banjye, hari igitekerezo mwandusha? Nifuzaga kuba nagira akazu i Kigali mu Rwanda kubera ko ari kimwe mu bihugu nkunda. Ku bw'ibyo byangwa neza kuhagira naho inzu. Bavandimwe banjye muri i Kigali ni utuhe turere mubona twambera?"
Nyuma y'isaha imwe gusa, abantu bakabakaba 1000 bari bamaze gusoma ubwo butumwa no kumusubiza. Niba nawe hari icyo wafasha Diamond... wicikwa.
Ikigaragara ni uko U Rwanda rugezweho muri Tanzaniya nk'uko bigaragara mu ba star badasiba i Kigali (Ali Kiba) ndetse n'abandi bakaza kuhashaka abageni (AY). Igihugu ni ikigendwa, n'abandi bose bazakurikira dore ko visa zinjira zakuriweho abanyafrika benshi cyane.
Diamond Yaherukaga i Kigali muri Nyakanga umwaka ushize ubwo yaserukaga muri Rwanda Fiesta Show.
Shakisha
Video twakunze
Izasomwe cyane
Abasuye urubuga
© 2009-2018 by GPIUTMD
Shuguli Top 10
Shuguli Top 10
- 01 African Beauty Diamond
- 02 Control It Maddtonic
- 03 I Do Willy Pay & Alaine
- 04 Sundi Mabantu
- 05 Niache Diamond
- 06 Wyse Siamini
- 07 Why Man Cheat OCG
- 08 Deejay Pius You Got It
- 09 Decision Marina
- 10 Tubisubiremo Marina