Ifoto y'umunsi

bob-marley-1979-michael-ochs-archives-getty-images.jpg

Bob Marley ni umwe mu bihangange mu muziki kw'isi hose. Yatumye umuziki w'iwabo muri Jamayika (Jamaïca) hamwe n'inkubiri ya rastafari bijya ahabona, birakundwa kandi biyobokwa na benshi.

N'ubwo hashize imyaka 37 yose atabarutse, urukundo afitiwe ntirujya rugabanuka na gahoro.

Ni mu gihe kuko Bob Marley yavugiraga abatagira uruvugiro kw'isi nko mu ndirimbo ze zamamaye cyane nka "Get Up Stand Up", "Everything's Gonna Be Alright", "No Woman No Cry", "Zimbabwe"... Zose zabaga zirimo ubutumwa buhamagarira abantu kwipakurura akarengane na munyangire.

Robert Nesta Marley yakundaga umugabane abasogokuruza be (ku ruhande rwa nyina) bakomokagaho, ariwo Afrika. Muw'1975 nibwo yahimbye « Jah Live ». Ubwo kuri album "Exodus" yasabaga ko abantu bagaruka muri Afrika biti ihi se ku mico y'abakurambere maze abantu bakiyambura ubu"babiloni', ni ukuvuga kwigana uruzungu kugeza ku musokoro. 

Mugenzi we Peter Tosh ndetse na nyuma yabo Lucky Dube bigeze kuririmba ko nta mu rasta upfa (Rasrtas never die); nibyo kuko iteka iyo reggae icuranzwe ni Bob uba yumvikana mu bundi buryo. yasize indirimbo nyinshi cyane kandi zose z'ibikamba zirimo nka "Mix Up Mix Up", nka "Stir It Up", "I Know A Place", n'izindi n'izindi.

"Nyina w'abarasta" (nk'uko bamwe batumvaga neza amagambo y'indirimbo "Bad Card" bamwitaga, mu by'ukuri yari nka Papa w'i roma ariko ku ba Rasta)  yazize indwara ariko benshi bemeza ko yagambaniwe na CIA kubera ubutumwa bw'indirimbo ze zakanguraga mu buryo efficace abirabura n'abandi gashakabuhake yabaga abangamiye kw'isi.

Bob yasize abana benshi barimo abaririmba nkawe: Ziggy Marley na Stephen Marley ariko umuntu yavuga ko hari n'abandi bana spirituels yasize. Nk'ubu Rihana yatangaje ko album ye itaha izaba ikoze mu njyana ya reggae ndetse ko izumvikano indirimbo zimwe za Nyakwigendera.

 

26952530_191511108251252_6834715593743507310_o.jpg

Kubera umutekano wabo, benshi mu baririmbyi cyangwa se ibindi byamamare bakunze kwiyambaza ibigango by'abitwa mu girafarnsa "gorilles" (ingagi) zo kubarinda ngo hatagira ubahutaza dore ko baba bakikijwe n'abafana benshi cyane igihe cy'ibitaramo cyangwa se batembera mu mijyi batuyemo cyangwa bakoreramo gahunda zabo zinyuranye. Reba hano hasi uwa Abdul Nasib Juma (Diamond) n'uwa Sheebah Karungi

Mwarabu-Fighter-DJChokaMusic3.jpg

Uhegereye wapfa...

shebaah.jpg

23000317_749866878536132_7773121043677054534_o.jpg

shug.pngfooter.gifshug2.png