Mu Mahanga

Avicii.jpgmasogange.jpg

Bari ibihangange buri wese ukwe: umwe ku mugabane w'i Burayi no kw'isi, undi akaba yari azwi mu karere ka Africa y'iburasirazuba. Umwe ni umuhanzi ukomeye akaba yari n'umu Dj, undi akaba umunyamideli wakunze kugaragara mu ma videwo y'abahanzi banyuranye ba Bongo flava.

Abo ni Tim Bergling wamenyekanye nka Avicii na Agnes Gerald wari uzwi nka Masogange. Bombi bari baravutse tariki 8 nzeli 1989 none batabarukiye rimwe tariki 20 mata 2018. Imana igira ibyayo...

Avicii wakomokaga muri Suwede yamenyekanye ubwo yakoraga indirimo yakunzwe cyane yitwa Wake Me Up naho Masogange w'umunyatanzaniya yamenyekanye ubwo yagaragaraga bwa mbere muri videwo y'umuhanzi Belle 9 ariko na nyuma y'aho kubera uko Imana yari yaramuremye yakomeje kuvugwa cyane.

Yigeze no kuzura n'umuhanzi ukomeye wo muri Nigeria witwa Davido. Imana ibakire mu bwami bwayo.

kiba.jpg

Azwi mu ndirimbo nyinshi cyane zo mu bwoko bwa Bongo flava nka "Mapenzi Yana Run Dunia", "Mac Muga", "Single Boy", "Lupela", "Mwana", "Seduce Me", n'izindi nyinshi cyane.

Ali Saleh Kiba ni umwe (hamwe na Naseeb Abdul) mu bahanzi b'abatanzaniya bazwi cyane muri Afrika no hanze yayo.

Uwo musore wavuze mu 1986 rero uyu munsi yarushinze hamwe n'umukobwa witwa Amina Rikesh wo muri Kenya ari naho ibirori bya mbere byabereye (ahitwa Kongowea, i Mombasa).

Ibirori bya kabiri biteganijwe kubera i Dar Es Salaam muri Tanzaniya tariki 29 z'uku. Kugira ngo amashusho y'ibyo birori abashe kuagaragara Ali Kiba yahawe akayabo ka miliyoni 200 z'amashilingi ya Tanzaniya.

Umuherwe Said Salim Bakhresa ufite televiziyo Azam TV niwe waguze amashusho yose y'ubwo bukwe. Mu bashyitsi bakomeye bategerejwe harimo uwahoze ari umukuru w'igihugu cya Tanzaniya Jakaya Mrisho Kikwete.

Ali Kiba rero ntashyira hanze ibintu bye nka Diamond kuko ubu nta makuru menshi azwi ku mugeni uretse kuba akomoka mu gihugu cya Oman ariko umuryango we ukaba utuye muri Kenya ibisekuru n'ibisekuru.

 

stromae.jpg

Yitwa Julian Perreta, akaba n'inshuti ya Stromae na Coralie, umufasha we. Paretta uwo rero niwe "waduduye" maze amena ibanga ry'inda ya muka Stromae.

Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Perreta uwo yagize ati: 

"Ndabishimiye nshuti zanjye Coralie Barbier na Stromae kuko vuba aha mugiye kuba ababyeyi. Nta bashakanye bafite igikundiro kirenze icyanyu. Ndabakunda. Sinjye uzarota hageze ngo menyane n'ako gahungu/agakobwa. Mbifurije ibyiza. Mukomere. Paul na Coralie.

Dore ubwo butumwa bwe mu buryo bw'umwimerere:

 « I am so so happy for my dear friends @barbiercoralie & @stromae that you guys are gonna be parents. There isn’t a nicer couple I know. I love you guys. I can’t wait to meet the little guy / girl. Wishing you the best. Congrats Paul and Coralie 🌹 »

 

mtrap.png

Mu minsi ishize mu mutaka habereye igitaramo cyizihiza igihe bamaze bafunguye. Icyo gihe abantu bari bishimiye ko ubwoko bw'umuziki bakunda (igisope) bugiye gucurangirwa ahandi hantu hatari ahari hamaze iminsi hashyizwe mu majwi kubera ibikorwa bigayitse byahaberaga (ubujura n'isuku nke itera imbeba).

Abacuruzi burya bahorana imivuno, none nyine aho kuri Seize basanze abantu bashobora koko kugana aharangwa isuku n'umutekano uhagije maze nabo bareshya maestro Chouchou F. Mihigo ngo akomeze ibitaramo by'indirimbo za Karahanyuze n'igisope yari yaratangiye kuhakorera. Ubu niwe rero uzajya asusurutsa abantu muri ako kabyiniro.

Ikibazo: banyir'aho hantu baba hari icyo bahinduye mu gucunga umutekano w'abantu bakunda umurya wa gitari ya Chouchou cyangwa se ni Chouchou batabwije ukuri maze nawe agwa mu kamashu we n'itsinda rimuherekeza mu bitaramo atanga?

Chouchou we ni professionnel (umunyamwuga), bisobanura ko niba bamuhaye agatubutse aracuranga ariko abandi bazitabira ibyo bitaramo muzatubwire niba akageso ko kureba télefona bakazinyarukana karacitse ndetse niba mutazabyina mutegana na za mbeba twabwiwe.

shug.pngfooter.gifshug2.png