Tubyibazeho

emmanuel-macron.jpg

Ni ifoto yabonywe n'isi yose, ikaba mu minsi iri imbere ishobora kuzahindura ibintu bitari bike. Hari ingo zasenyuka ibintu bitageze na hariya.

Gusa ikibazo benshi bibajije ni : ninde ari Manweli Macron w'uBufaransa cyangwa Kalindo Grabar-Kitarovic (hari abahise bamubatiza Gitariro), wari mu rukundo? Ikindi benshi bibaza ni: kuki ibyo bariya bakuru b'ibihugu bombi bakoze babitinyutse mu maso ya wa mukecuru warongoye Macron?

Uko biri kose, uwitwa Vlad (Poutine) yahisemo kwigira mu mutaka wenyine abarimo gukina impinde arabareka baranyagirwa kugeza...

Yego bombi ni aba"jeunes", bayoboye ibihugu byabo ariko hari aho byari nk'agasuzuguro ku bandi bantu bari bahari. Amaso akunda koko burya ntabona neza: none se Manweli na Gitariro babonaga ko no kuri télévivision tubareba?

Reka dutegereze mukecuru niba atazagira uwo akurura amatwi cyangwa se niba Gitariro atazareka ubuyobozi ngo yisangire umukunzi we wa finale... 

imvura macron.jpg

0820eb9289b07eac9d1ab5f2d7e79.jpg

 Igikombe cy'isi kigeze ahakomeye ku buryo nyuma y'umukino  uzaba ku wa gatatu ugahuza Abongereza n'ikipe ya Krowasiya, hazaba hasigaye umupira wa nyuma uzahuza amakipe azavamo uzegukana igikombe cy'isi, agasimbura abadage bari bagifite. 

Ni igihe rero benshi bashyushye mu gufana amakipe bakunda abantu benshi bakaba bacitsemo ibice bibaza nko ku mupira wa none niba ari Belgique ya ba Lukaku cyangwa se France ya ba Mbappé na Pogba bakwiye gushyigikira.

Ibi ariko bo guhitamo bijyana cyane n'amarangamutima ku buryo nta muntu wabiziza mugenzi we ndetse nta n'ukumva impamvu nyakuri ituma umuntu afana iyi cyangwa se iriya.

Gusa nk'Abanyafrika amahitamo yakabaye ayihuse kubera ibyo bihugu si ibyacu. Ibyari bihagarariye umugabane wacu byavuyemo bikaba ntawe byahesha ishema kogeza amakipe y'ibihugu byavanyemo ayacu cyangwa se ibihugu bibonerana umugabane wacu.

Muti ubijyanye kure... Oya da : kure ni ukwemeza ko kogeza Ububiligi cyangwa Ubufaransa ari nko guhitamo kurwaza macinya cyangwa choléra. Byose ni iri n'iri. Ushidikanya arebe amateka y'abo bakoloni bazahaje Afrika n'ubu bigikomeza mu buryarya.

None se ninde wasobanura uburyo Afurika igizwe n'ibihugu 54 bituwe n'abantu hafi miliyari imwe bemerewe gusa amakipe atanu mu gihe uUburayi bwohereza amakipe 13 ahagarariye abantu miliyoni 750? Ako karengane se niko mwogeza iyo amakipe ya Afrika amaze gusezererwa?

Ninde kandi se uyobewe akagambane amakipe y'uwo mugabane yagiye agirira afrika mu kwitsindisha ngo iza Afrika zivanwe mw'irushanwa? Abadage na Autriche bikaba ari umukino w'isoni utazibagirana ku bakunda foot ariko n'abakunda umugabane wacu uretse ibi byo gufana Lukaku ukabyitirira Belgique cyangwa Mbappé uti mfana France.

Ibi Roger Milla yakoze muri 90, nta bandi banyafrika babibasha ubu? Amarangamutima ku marangamutima, umuntu yahitamo ayo kudahitamo abadukolonije cyangwa abo bandi bitwaye ukuntu kugayitse mu bihe byo hambere mu mateka.

Alors, France ou Belgique? Urusha undi amutsinde bose ni bamwe. Kugeza Afrika nihabwa agaciro ikwiriye. Kogeza abayipyinagaza rero si uguharanira ako gaciro. Umuntu ntagusuzugura ngo nawe wisuzugure, oya.

 

 

 

suicide.jpg

Moses Mashaka ni umusore wakomokaga i Sinde mu ntara ya Mbeya mu gihugu cya Tanzaniya akaba yari umufana w'ikipe y'umupira w'amaguru ya Liverpool (mu Bwongereza).

Uwo musore yari akiri muto kuko nibwo yari akigera mu wa kabiri w'ishami ry'uburezi muri kaminuza yitwa St Augustine University of Tanzania (SAUT).

Mashaka uwo rero amaze kumenya ko ikipe akunda yatsinzwe 3 kuri 1 bityo ikabura igikombe igitwawe na Real Madrid yahise yishyira mu kagozi umwuka umushiramo. Polisi iracyari mw'iperereza.

Foot si ugukundwa ye!

 

PAY-VIRGINITY-SOLD-FOR-ONE-MILLION (1).jpg

Afite imyaka 20 gusa, ni umufaransakazi uba i Paris, ariko isi yose yarayumije ubwo yatangazaga yahawe miliyoni imwe n'ibihumbi 200 by'amadolari (amapawundi miliyoni 1) maze ubusugi bwe akabutanga.

Ubwo busugi rero yashyize mu cyamunara bwegukanye n'umunyamabanki ukorera i New York atanze amafaranga aruta ayo umwe mu ba Dj bakomeye i Los Angeles  yari yatanze.

Nyamukobwa aravuga ati "busugi bwanjye nari mbukomeyeho cyane ariko ibibazo mu muryango wanjye birimo imodoka iduhenda byatumye mpitamo guhara ubwo busugi, kandi simbyicuza ubu".

Twandikire utubwire icyo ubitekerezaho...

PAY-VIRGINITY-SOLD-FOR-ONE-MILLION.jpg

shug.pngfooter.gifshug2.png