Iwacu

1517062947_dsc_9784.jpg

Umwe ni Belinda (Uwankunda) akagira imyaka 22 na metero 1.70 n’ibiro 50, undi akaba Belise (Umutoni) : we afite imyaka 22, akagira upima metero 1.70 n’ibiro 51  Abo bakobwa bombi rero bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2018 bakaba bahatanira kuba havamo Nyampinga w’u Rwanda, umukobwa uzahiga abandi mu muco, ubwenge, n’uburanga.

Ngo basabwe kujya bagaragarira rimwe kugira ngo hatagira ubibeshyayo. Bakomoka mu bahagarariye umujyi wa Kigali. Ni ukubifuriza irushanwa ryiza, ubundi bakirinda kuzana iby'inka zigira amaboko...

 

hey.jpg

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje none icyemezo cyo guhagarika amasezerano ryari rifitanye n'umutoza w'ikipe y'igihugu. Antoine Hey aretse uwo murimo nyuma y'aho Amavubi avaniwe mu ma rushanwa ya CHAN 2018. Icyo cyemezo ngo cyafashwe ku bwumvikane bw'impande zombi.

Uwo mu tekinisiye w'umudage ariko yavuze ko icyo cyemezo cyaturutse ku gitekerezo cy'ibiro nshingabikorwa bya Ferwafa byashakaga ko komite nshingabikorwa nshya izatorwa yazaba ari yo ifata icyemezo cyo kongera ubufatanye n'umutoza cyangwa ikabyanga, ikabigena ukundi.

Prezida Visenti Nzabamwita agomba kuva kuri uwo mwanya mu mezi abiri ari imbere; amatora yaagombye kwigizwayo kuko umutegarugori wiyamamaje ubushize atabashije kugira amajwi ahagije.

Soma n'aha: https://rwandamagazine.com/imikino/article/antoine-hey-yasezeye-ku-gutoza-amavubi

 

 

arton29999.jpg

Diamond yafashwe n’ikiniga ubwo umwana utabona yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze agatangara; uyu muhanzi yahise apfumbatisha uyu mwana amadorali.

Diamond byamurenze ararira ahita ahemba uyu mwana amadorali 100$ (ibihumbi birenga 84 by’amanyarwanda). Ni mu ruzinduko uyu muhanzi yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa gatanu yageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.

chibudi.jpg

Yavuze ko azaza kandi yaraje. Yavuze ko akunda u Rwanda ngo nk'igihugu cye cya kabili none yabigaragarije mu gusura imfubyi zitabwaho na Jordan Foundation. Abo bana bishimiye kumenya ko Diamond Platnumz yabagendereye n'ubwo batamubonaga.

Uwo bita Chibu Dangote uretse kwishimira umwana wiganye indirimbo ye, yemereye abayobozi b'icyo kigo kuzarihira abo aana, mu gihe cy'umwaka wose, ibijyanye no kwivuza bizarenga ubushobozi bwa mutuelle zabo.

Nyuma y'iyo gahunda Chibu yatangije ubucuruzi bwe bw'ubunyobwa (Diamond Karanga) yifuza gutangiza mu Rwanda. Diamond kandi ngo arashaka no gukora studio izafasha abacuranzi bakizamuka mu gihugu cyacu gutunganya ibihangano byabo no kumenyekana.

Yasoje asura ahantu hanyuranye muri Kigali ndetse ajya no kureba umuzinga w'inzu bivugwa ko ashaka kugura akareka kujya arara mu ma hoteli uko aje mu Rwanda. Inzu nzu yo mu rwego rw'abaherwe rero iri mu gace kamwe na Convention Center, ku Kimihurura.

shug.pngfooter.gifshug2.png