maxresdefault.jpg

Hasigaye ukwezi kumwe gusa ngo igitaramo gitegerejwe i Buruseli gikorwe n’abali Charly na Nina bafatanyije n’ubukombe Abdul Makanyaga. Bizaba ari inshuro ya kabiri abo bahanzi bakora urugendo kuva iwacu bakaza i Burayi gususurutsa abakunzi b’injyana yabo.

Abo banyarwandakazi uretse kuba ari na beza ku masura, bamaze no kuba ibyamamare ndetse na Africa iragenda ibamenya buhoro buhoro dore ko n'ibikomerezwa nka Davido wo muri Nigeria basigaye babiyambaza muri bimwe mu bitaramo bakora. 

Ubwo bazaga mu Bubiligi ku nshuro ya mbere icyumba cy !bitaramo cyaruzuye kandi ukuntu bakunzwe biratuma umuntu yavuga ko bazongera bakuzuza Birmingham Palace dore ko hazaba hanacuranze Mihigo Chouchou (umunyarwanda wenyine wacuranganye n’ikirangirire Papa Wemba akaba yaranaserutse vuba kuri stage imwe na Maître Gim’s muri Maroc).

Twashatse rero kumenya moral ya Charly na Nina uko yifashe ubu, nyuma yo gutandukana n’uwahoze ari Manager wabo. Tubinyujije kuri Team Production izabahagararira i Bruxelles, twababajije ingufu biyumvamo mbere yo guhuza urugwiro n’abafana babo. Dore uko badusubije :

moral.png

shug.pngfooter.gifshug2.png