charly-nina-na-muyoboke.jpg

Muyoboke Alex yavuze ko yatunguwe n’icyemezo cy’aba bakobwa bamusezereye batamuteguje kandi bendaga kuvugurura amasezerano y’imyaka itanu bari bafitanye.

Yagize ati "Bambwiye ko bashaka kwikorera ariko reka tubitege amaso kuko njye ndakeka ko hari umuntu ubyihishe inyuma."

Hari amakuru yahise ahwihwiswa ku itandukana rye n’aba bahanzi, avuga intandaro ari uko bafashwe nabi ubwo bari mu gikorwa cyo kumurika indirimbo yabo "Try me" bamurikiye muri K-Club.

Ariko Muyoboke yabyamaganiye kure avuga ko nubwo yari yagiye i Burundi mu kindi gikorwa, yasize atunganyije ibyo yagombaga gukora kugira ngo igikorwa cyo kumurika iyi ndirimbo kigende neza.

Iyi nzu yashinzwe na Muyoboke Alex usanzwe umenyerewe mu byo gucunga inyungu z’abahanzi, harimo ibyo kubamenyekanisha no kubashakira ibitaramo.

Yari imaze imyaka itanu ikorana n’aba bahanzi bamaze kumenyekana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

Mu itangazo bashyize ahagaragara ku mugoroba wo kuuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2018, bavuze ko bagiye gushinga sosiyete yabo ikaba ari nayo izajya ikurikirana ibikorwa byabo.

Iryo tangazo rigira riti "Twiyemeje kwicungira ibikorwa byacu. Dushyiraho ikigo cyacu ari nacyo kizajya kiducungira ibikorwa by’ubuhanzi no kutumenyekanisha."

Bavuze ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo kugeza umuziki wabo ku rundi rwego.

http://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/muyoboke-nawe-ngo-yatunguwe-n-isezera-rya-charly-nina-ivuguruye

 

shug.pngfooter.gifshug2.png