Iwacu

arton29999.jpg

Diamond yafashwe n’ikiniga ubwo umwana utabona yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze agatangara; uyu muhanzi yahise apfumbatisha uyu mwana amadorali.

Diamond byamurenze ararira ahita ahemba uyu mwana amadorali 100$ (ibihumbi birenga 84 by’amanyarwanda). Ni mu ruzinduko uyu muhanzi yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa gatanu yageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri.

adbnasseeb.PNG

Diamond aje mu Rwanda nyuma y’urundi rugendo yahagiriye muri Nyakanga 2017 akakirwa mu buryo bwihariye, ingendo zose yazikoreraga mu ndege ya Kajugujugu. Yahakoreye igitaramo gikomeye cyabereye mu Mujyi wa Nyamata asusurutsa abacyitabiriye mu buryo budasanzwe bitewe n’umuhate yagaragaje ku rubyiniro.

Ntabwo ari ku nshuro ya mbere icyo gihe yari ageze mu Rwanda kuko yataramiye i Kigali no mu gitaramo cya East African Party cyo gutangiza umwaka wa 2015. Icyo gihe yari yazanye na Zari bafitanye abana babiri, uyu na we yakunze kugenderera u Rwanda mu bihe bitandukanye yitabiriye ibitaramo.

Naseeb Abdul Juma [Diamond] amaze gukora ibihangano byinshi byamenyekanye bimushyira mu bakomeye. Yaririmbye indirimbo zizwi zirimo ’Mbagala’, ‘Nataka Kulewa’, ‘Moyo Wangu’, ‘Nana’ na ‘Number One’ yasubiranyemo na Davido, igatuma amenyekana muri Afurika.

Inkuru ya igihe.com : http://igihe.com/imyidagaduro/article/diamond-yageze-i-kigali-amafoto

 

AY3.jpg

AY ni umwe mu baraperi bakomeye muri Tanzania, amaze igihe akundana n’umunyarwandakazi Remy ndetse bateye indi ntambwe aho bagiye kurushinga bakaba umugore n’umugabo, ku ikubitiro imihango yo gusaba no gukwa ikazabera i Nyamata.

AY amazina ye asanzwe ni Ambwene Allen Yessayah, amaze imyaka 8 akundana na Remy, mu kwezi kwa 7 muri 2017 ni bwo yamwambitse impeta imuhamiriza ko yifuza kumugira umugore, mu minsi yashize ku itariki 7 Mutarama 2018 abakobwa b’inshuti za Remy baca amarenga ko ubukwe bwegereje bamukorera ibirori bya bridal shower.

Kuri ubu hasohotse ubutumire bugaragaza ko umuryango wa AY uzasabira Remy i Nyamata ku itariki 10 Gashyantare 2018 naho ubukwe nyir’izina bukaba buzabera mu mujyi wa Dar Es Salaam ari naho AY asanzwe atuye. Ubu bukwe buzaba ku itariki 24 Gashyantare 2018 nk’uko ubutumire bubigaragaza.

AY akunze kugaragaza cyane urukundo akunda uyu mukobwa Remy ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Instagram, anavuga ko yabonye Remy bitamworoheye kuko yashakaga umukobwa usa n’umuririmbyi afana cyane witwa Sade wo mu Bwongereza, none inzozi zamubereye impamo kuko utitegereje neza amafoto ya kera Sade akiri muto, wakwibeshya ko ari Remy wa AY.

http://smart.inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/ay-agiye-gusabira-i-nyamata-umugeni-we-w-umunyarwandakazi-79892.html

 

photo-1-105.jpg

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Leta y’u Rwanda rukemera kwagurira ibikorwa byarwo mu Rwanda, uruganda rw’Abadage rukora imodoka ‘Volkswagen’ rwatangaje ko imodoka ya mbere yateranyirijwe mu Rwanda izasohoka vuba bidatinze; uru ruganda kandi rwatangaje ko rugiye gushora miliyoni 20 z’amadorari y’Amerika mu guteranyiriza imodoka mu Rwanda rukazatangira gukora muri uyu mwaka.

Thomas Schafer, umuyobozi wa Volkswagen yavuze ko icyiciro cya mbere kizatangirana na miliyoni 20 z’amadorari, ibi bikazagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Iri shoramari rizibanda ku guteranya imodoka, gusa bikazasaba kwigisha bamwe mu banyarwanda kugira ngo nabo bazahabwemo akazi.

Imodoka ya mbere izaba yateranyirijwe mu Rwanda izashyirwa hanze mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyangwa mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka wa 2018.

shug.pngfooter.gifshug2.png