Mu Mahanga

comment-thierry-henry-a-seduit-monaco_238726.jpg

Sinkiri umukinnyi, narangije no gukora ikiriyo cy'ibihe byanjye nk'umukinnyi. Ndi hano nk'umutoza, ibindi byo byararangiye. Ngayo amagambo Thierry Henry yabwiye abanyamakuru bamubazaga niba umubano mubi yagiranye n'itangazamakuru ryo mu gihugu cye utazamubangamira mu murimo mushya atangiye.

Uwo bita Titi yongeyeho ko: "Muzi neza ukuntu nkomeye ku mujyi wa Londres, ariko ibyanjye byose byatangiriye hano (Monaco). Rero igihe abayobozi b'ikipe ya Monaco babinsaga nasanze ari ibintu ntatindaho ndetse umutima uhita ubyakira". Bamwe mu banyamakuru biteze ko azagera kure mubyo gutoza ku buryo bamwe batangiye kumugereranya n'umutoza wundi bakinnye hamwe mu Baruru (Les Bleus), ariwe DidierDeschamps.

Mu bakinnyi batwaye igikombe cy'isi muri 1998, Thierry Henry abaye uwa cumi uhisemo kuba umutoza.

 

 

Thierry-Henry-entraineur-c-est-plus-dur.jpg

Ku myaka  41, umufaransa Thierry Henry uzwi cyane mu bakinnyi ba ruhago kw’isi yaba yitegura kwerekeza mu Bwongereza aho biteganijwe ko yabera umutoza ikipe ya Aston Villa (Diviziyo ya kabiri).

Ibyo ni nyuma y’uko mu kwezi kwa munani (Kanama), we n’ikipe ya Bordeaux yo mu gihugu cye bananiwe kumvikana ngo abe ariyo atoza.

Kuri ubu ari mw’itsinda rikurikiranira bya hafi imyitozo y’ikipe y’Amashitani atukura y’Ababiligi (muribuka ko babaye aba gatatu mu gikombe cy’isi giheruka gutwarwa n’ikipe y’U Bufaransa nyine).

Thierry Henry, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Guardian yaba ariwe mahitamo benshi bateze amaso nyuma y’uko abagabo babiri Nassef Sawiris (umunyamisiri) na Wes Edens (umuy’Amerika) baguze ikipe ya Aston Villa.

Henry yakiniye ikipe y’igihugu cye nka rutahizamu inshuro  123 ayitsindira ibitego 51. Yatwayeigikombe cy'isi muw'1998.

WhatsApp Image 2018-06-10 at 18.49.59.jpeg

Bamaze ibyumweru nka bibiri babipanga maze mu mpera z'icyumweru gishize (kuwa gatandatu), baba barahuye ngo basezere ku busore bwa Paul Kanyarwanda.

Byasaga n'umuhuro ariko ntibyari wo, byakurikije umuco wacu n'ubwo uruzungu rutabuze kwitumira mu muhango. Koko rero inkumi n'abasore b'inshuti za P. Kanyarwanda bahisemo kubahiriza ubukwe bwa mugenzi wabo bugiye kuzabera i Kigali muri iyi mpeshyi.

Abenshi rero kubera gahunda zitazatuma bakora urugendo rwo kubutaha, bahisemo gusangira nawe bwa nyuma ari umusore w'ingaragu kuko ubwo azahindukira aazaba ari umugabo mu bandi. Byabereye rero mu cyumba cy'ibirori kiri ahitwa Anderlecht (avenue du soldat brirannique), mu murwa mukuru Bruxelles.

Abantu barenga 60 bahereye saa kumi n'ebyiri bageza saa sita z'ijoro basabana ari nako bifuriza mugenzi wabo kuzagira urugo ruhire. Mu muco mwiza w'i Rwanda ariko buri wese niko yikoraga ku mufuka agaha ibahasha umuntu wari ushinzwe kuzayishyikiriza ku mugaragaro uwo mugeni.

Byose byabaye muri ambiance yo gufata ifunguro no kubyina akaziki uwari Dj w'umunsi (Gisèle) yari yapanze ndetse mu jisho rya gafotozi (Louise) wari hose. Abo mu "Mutaka" (Umbrella) nabo batanze ikirahure nyuma yo gufungwa kw'icyo cyumba. Ibyishimo no gusabana bikomereza ubwo muri After party.

Abandi babonereho, icyo gikorwa cyiza cyibutsa umuco ntikizabe icya nyuma. Ubuyobozi bwa shuguli.com buboneyeho kwifurijza abageni ishya, ihirwe n'uburumbuke. Bazabane mu migisha y'Uhoraho.

Kanda hano

 

df504.jpg

Batangiye ababareba bibaza niba batari butsindwe na Krowasiya ariko bamaze gutsinda ibitego bibiri, abafaransa babaye nk'abanyoye ya potion magique ya Astérix maze agakipe barakihererana bagapfunyikira bine kuri bibiri.

Krowasiya n'ubwo  irangirije ku mwanya wa kabiri ariko yagaragaje ko kugera muri finale atari ibyago byabagwiririye. Umukino wabo washimishije kurusha uw'abatwaye igikombe ariko foot ni n'imibare, france ikaba yagize bine nyine yegukana intsinzi.

Uwitwa Hugo Lloris we ntazigera yibagirwa uwitwa Mario Mandzukic. Azajya amwibuka yibuke ubupfayongo bwamuviriyemo igitego. Ni aho mu myaka ine...

 direct-la-france-est-championne-du-monde.jpg

https://twitter.com/i/status/1018542738965516289

shug.pngfooter.gifshug2.png