Mu Mahanga

goodddd.png

Nyuma y'urupfu rwatunguranye rwa mugenzi we baririmbanaga, Douglas Mayanja uzwi nka Weasle Manizzle yashyize agahinda ke mu ndirimbo yise Tocyayitaba, bisobanura ngo "Ntacyitaba".

Muri iyo ndirimbo araririmba intimba yatewe no kubura ishumi rye Radio, akibutsa n'ibihe byiza bagiranye, ndetse Weasle arasaba abakunzi ba muzika yabo gukomera ntibacike intege.

Weasle siwe wenyine ariko wagaragarije agahinda ke mu ndirimbo. Hari n'abandi benshi byababaje baracuranga nka King Saha, Ziza Bafana, Cooler Man, n'abandi n'abandi.

 Nimwumve iyo ndirimbo yatunganijwe na producer Eno Beats.

 

 

 

IMG_20180205_075826.png

Mu mugi wa Katwe muri Uganda, Polisi yacakiye umusore  witwa Godfrey Wamala, uyu akaba ari umwe mu bashinjwa indwano yasojwe n'urupfu rw'umucuranzi Moses Ssekibogo Nakintije wari uzwi mw'itsinda rya GoodLyfe Crew nka Mowzey Radio.

Wamala w'imyaka 28 yafatiwe mu karere ka Kyengera aho yari yihishe kuri imwe mu nshuti ze. Polisi yahise imujyana Entebbe aho bazahita bafunguza urubanza rurebana n'ayo mahano yakorewe mu kabari kitwa De Bar kw'itariki 22 z'uku kwa mbere.

Ku wa gatandatu ubwo yashyingurwaga nk'intwari, nyina wa Radio yavuze ko azahorera umuhungu we uko byagenda kose kabone ngo n'iyo byaba ngombwa ko agurisha umwambaro we w'imbere.  Amarira ye rero Imana irayasubije ubwo uwamwiciye atawe muri yombi.

Hasigaye ah'ubucamanza...

 mOWZEY-BURIAL-PHOTO.jpg

 

 

Radio-Memorial-Service-II.jpg

latest006+pix.jpg

latest006+pixx.jpg

 grâce n.jpeg

Mu gihe abantu benshi barimo bakurikirana inkuru z'urupfu rw'icyamamare muri muzika cyo mu gihugu cya Uganda, Abanyarwanda batuye mu murwa mukuru w'uBubiligi bafatanije n'abandi baturutse mu yandi mahanga ni uko baherekeza mu busabane, urukundo no mu cyubahiro umurambo w'umwe muri bo watabarutse tariki 21 Mutarama 2018.

Nyuma y'ikiriyo cyahuzaga umuryango n'inshuti za Ndaruhutse Grâce, ejo ku wa gatandatu nibwo hakozwe umuhango wo kumuherekeza kw'icumbi rye rya nyuma. Ibyo rero bikaba byarabanjirijwe n'igitambo cya misa cyabereye mu kiriziya Mutagatifu Bernadetta kiri muri komine ya Anderlecht. Misa ihumuje nibwo abantu berekeje kw'irimbi ry'iyo komine ahavugiwe ijambo risezera nyakwigendera.

Abari muri uwo muhango bose wasangaga agahinda kuzuye ku maso ndetse no kudasobanukirwa igituma urupfu nta kinyabupfura rugira ndetse ubuzima bwacu nk'abantu bukaba bwuzuye amayobera. Ikibazo kuri bose cyari: "Kuki rumutwaye akiri muto (33 gusa)?" Igisubizo cy'icyo kibazo gifitwe na Rurema gusa, ibyacu ni ukwifuriza Grâce kuruhukira mu mahoro n'ubuntu by'Imana.

Ikirahure cyahuje abatabaye cyasangiwe muri Uccle kugeza mu ma saa moya z'ijoro ubwo ubwo bukwe bwarangiraga. Abantu batashye bashimira bikomeye Solange, Munyana, Bibiane, Elise na Eliane bitanze ngo ibintu by'uwo muhango bigende neza.

WhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.06 (1).jpegWhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.06 (2).jpegWhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.09 (1).jpegWhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.09.jpegWhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.05.jpeg

shug.pngfooter.gifshug2.png