Mu Mahanga

RADIO.jpg

Qu'elle est grande et indescriptible la douleur qui frappe en ce moment tous ceux qui ont connu sa très belle voix! Avec son corps frêle, il déambulait sympathiquement sur les scènes qu'il enflamait avec son binôme à la voix grave et connotée hip-hop. Lui, c’est Radio. Mowzey Radio, de son vrai nom Moses Ssekibogo Nakintije.

115520770.jpg

Hugh Ramapolo Masekela ni umuny'Afrika y'epfo mu bari barahunze igihugu cye igihe cyari ku ngoma ya Gashakabuhake muri za 60. Yahungutse muri za 90 ari uko ba Mandela bafunguwe n'ivanguramoko rigacibwa muri Afrika y'epfo.

Kanseri imuhitanye ku myaka 78, bikaba byashenguye benshi mu bari bazi ubuhanga bwe. Umukuru w'igihugu cye, prezida Jacob Zuma yagize ati: « Igihugu kirarizwa no gutakaza umwe mu bahanga bacyo bari bafite inganzo yihariye»,

Yongeyeho ati: « Ni igihombo kitagereranywa kw'isi yose no ku gihugu cyacu. Ntituzigera twibagirwa umusanzu yatanze mu kubohora igihugu cyacu ».

ikibagena.jpg

Nyuma y'urupfu rutunguranye rwa Claire Bakesha wiciwe mu Buholandi, amakuru atugezeho muri iki gitondo ni ay'umunyarwandakazi witwa Ikibagenga Gaelle Bella waguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikibagenga bivugwa ko ari mwene (Georges Ntarugera na Jeanne Umurungi) yapfuye mu ijoro ryo ry'uwa 5 Mutarama 2018, agwa muri Leta ya Michigan. Polisi ikaba ikomeje gukora iperereza dore ko bikekwa ko hari abamwishe.

Imana imwakire mu bayo kandi yihanganishe abe.

5a5b6a5709fac2a6328b4567.jpg

Ntibazigera na rimwe bibagirwa ubwoba batewe n'uko indege barimo yayobye maze aho kugwa ku kibuga uko byari byitezwe iranyerera mu byondo maze iragenda isa n'igiye kuroha abantu 164 bari bayirimo.

Ibyo byabaye tariki 13 Mutarama 2018 ubwo indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 ya kompanyi Pegasus Airlines yashakaga kugwa ku kibuga cya Trebizonde mu majyaruguru ashyira iburasirazuba bwa Turkiya.

Igishimishije muri iyo nkuru ni uko nta muntu waguye muri iyo mpanuka, yee nta n'uakomerekeyemo.

Babyita kurusimbuka.

shug.pngfooter.gifshug2.png