Mu Mahanga

claire.jpgWhatsApp Image 2018-01-10 at 20.20.33.jpeg

20:30 - Amakuru atugezeho ubu ni ayemeza ko uyu mureba mu myambaro y'abateramakofe ariwe wari inshuti ya nyakwigendera Claire, Polisi y'Abaholandi ikaba ngo imaze kumurekura.

Anketi rero zirakomeje we ari hanze kuko ngo byagaragaye ko ntaho ahuriye n'urupfu rw'uriya munyarwandakazi (ngo waba yarize mu kigo cya Mutagatifu Andereya i Nyamirambo).

Ngo ajya gusimbuka we n'uriya musore barimo bashaka gukwepa Polisi yari ije kubafata kubera impamvu na n'ubu zitaramenyekana.

Claire rero we ntibyamuhiriye kuko yari n'umurwayi wa diabète maze agera hasi ahita yitaba Rurema. Imana imwakire.

Biracyaza...

 

 

 

 

WhatsApp Image 2018-01-10 at 12.50.13.jpeg

Iyi foto ni iy'umunyarwandakazi witabye Imana akaba yabaga mu gihugu cy'Ubuholandi (Netherlands).

Nyakwigendera agomba rwose kuba nta muvandimwe yari ahafite ku buryo ngo Police y'icyo gihugu yifuza kumenya niba nta bantu bo mu muryango we babimenyeshywa mbere y'uko yo ifata icyemezo cyo kumushyingura.

Niba umumenye rero watanga amakuru cyangwa ukagira comments usiga hasi aha.

Uraba ukoze gutabariza undi.

14:40 - Amakuru akomeje kutugeraho aravuga ko nyakwigendera yitwaga Claire Bakesha, akaba yabaga mu mugi wa Eindhoven ariko akaba yaraguye Amsterdam ahanutse kuva kw'igorofa ya gatatu.

Biravugwa kandi ko uwali "icyana" cye gikomoka mu gihugu cya Nijeriya ubu kiri mu maboko ya polisi ngo enquête ibashe gukorwa. Abo mu muryango we baba mu Budage barangije kubimenyeshwa na Polisi.

Turakomeza dukurikirane iby'iyi nkuru kandi turashimira abatwandikiye kugez'ubu mwese mutubwira ibyo mwamenye.

17:57 - Soma n'aha : https://nkbnkb.wordpress.com/2018/01/10/pays-bas-une-rwandaise-decede-un-nigerian-en-detention/

https://nkbnkb.wordpress.com/2018/01/10/pays-bas-une-rwandaise-decede-un-nigerian-en-detention/

 

 

 

 

 

5.png

Arakabije gusa na nyakwigendera Michael Jackson bitaga umwami wa Pop music witabye Imana muri Kamena 2009.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Espanye akaba yitwa Sergio Poli yavugishije abantu amagambo atabarika ku buryo bamwe badatinya kuvuga ko ari igihangange Jackson cyagarutse kw'isi.

Irebere nawe ayo mafoto:

Description of image1
Description of image2

 sergio.PNG

arton29631-eb456.jpg

Ni ibihe byatangaje abagize amahirwe yo kubibamo. Indege no 446 yahagurutse muri Novelle Zelande yerekeza mu birwa bya Hawaii yahaye abagenzi bari bayirimo amahirwe yo kuba mu mwaka 2018 no gusubira mu wa wubanjirije wa 2017.

Iyi ndege yagombaga guhaguruka mu mugi wa Auckland muri Nouvelle-Zélande, yerekeza Honolulu, Hawaï, byari biteganyijwe ko ihaguruka 23h 55 urugendo rwayo rukererwaho iminota 10, ihaguruka 00h05 tariki ya 1er Mutarama 2018. Icyatunguye abagenzi ni uko bageze Honolulu bareba ku masaha bagasanga ni 22h16 zo ku wa 31 Ukuboza 2017.

Urutse ubunararibonye aba bagenzi bagize bwo kuba mu mwaka bagasubira mu wawubanjirije ubusanzwe ntabwo bitangaje, kuko iyo indege ihagurutse mu burasirazuba bw’ Isi yerekereza burasirazuba bw’ Isi igerayo igasanga isaha yahagurukiyeho bo ntibarayigeraho.

shug.pngfooter.gifshug2.png