Mu Mahanga

mtrap.png

Mu minsi ishize mu mutaka habereye igitaramo cyizihiza igihe bamaze bafunguye. Icyo gihe abantu bari bishimiye ko ubwoko bw'umuziki bakunda (igisope) bugiye gucurangirwa ahandi hantu hatari ahari hamaze iminsi hashyizwe mu majwi kubera ibikorwa bigayitse byahaberaga (ubujura n'isuku nke itera imbeba).

Abacuruzi burya bahorana imivuno, none nyine aho kuri Seize basanze abantu bashobora koko kugana aharangwa isuku n'umutekano uhagije maze nabo bareshya maestro Chouchou F. Mihigo ngo akomeze ibitaramo by'indirimbo za Karahanyuze n'igisope yari yaratangiye kuhakorera. Ubu niwe rero uzajya asusurutsa abantu muri ako kabyiniro.

Ikibazo: banyir'aho hantu baba hari icyo bahinduye mu gucunga umutekano w'abantu bakunda umurya wa gitari ya Chouchou cyangwa se ni Chouchou batabwije ukuri maze nawe agwa mu kamashu we n'itsinda rimuherekeza mu bitaramo atanga?

Chouchou we ni professionnel (umunyamwuga), bisobanura ko niba bamuhaye agatubutse aracuranga ariko abandi bazitabira ibyo bitaramo muzatubwire niba akageso ko kureba télefona bakazinyarukana karacitse ndetse niba mutazabyina mutegana na za mbeba twabwiwe.

stromae.jpg

Yitwa Julian Perreta, akaba n'inshuti ya Stromae na Coralie, umufasha we. Paretta uwo rero niwe "waduduye" maze amena ibanga ry'inda ya muka Stromae.

Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Perreta uwo yagize ati: 

"Ndabishimiye nshuti zanjye Coralie Barbier na Stromae kuko vuba aha mugiye kuba ababyeyi. Nta bashakanye bafite igikundiro kirenze icyanyu. Ndabakunda. Sinjye uzarota hageze ngo menyane n'ako gahungu/agakobwa. Mbifurije ibyiza. Mukomere. Paul na Coralie.

Dore ubwo butumwa bwe mu buryo bw'umwimerere:

 « I am so so happy for my dear friends @barbiercoralie & @stromae that you guys are gonna be parents. There isn’t a nicer couple I know. I love you guys. I can’t wait to meet the little guy / girl. Wishing you the best. Congrats Paul and Coralie 🌹 »

 

dj floor.jpeg

WhatsApp Image 2018-03-08 at 12.53.16 (1).jpeg

Mu gihe harimo kwizihizwa umunsi w'umutegarugori kw'isi yose, hari amafoto yageze kuri shuguli.com, uwayaduhaye akaba yaradusabye gushimira uwo bagenzi be ku rubuga rwa whatsApp bitaga Directrice ubwo bari muri gahunda yo guherekeza nyakwigendera Grâce Ndaruhutse witaby'Imana mu minsi yashize.

Louise B. Munyana (niryo zina rye nyaryo) rero ngo yaritanze bya kivandimwe ku buryo ubwo bari mu muhango mu gusoza ikiriyo (Uccle) yabwiwe amagambo yo kumushimira n'abari baje ndetse n'ikipe yose (reba ifito hasi). Imana imukomeze kandi imufashe gukongeza uwo mutima mu bandi.

Dukuye ingofero.

WhatsApp Image 2018-03-08 at 12.53.14 (1).jpeg

shug.pngfooter.gifshug2.png