Tubyibazeho

couple.jpg

Umukobwa uzwi ku izina rya Rahab Kimani ukomoka muri Kenya ubu akaba yibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akomeje gutangaza abantu benshi kubera urukundo akomeje kugaragaramo hamwe n’umusaza umurusha imyaka 33 y’amavuko. 

Ubusanzwe uyu mukobwa afite imyaka 21, kuba akiri muto bigeze aha kandi akaba akundana n’umusanza ufite imyaka 54 ndetse bakaba banafite gahunda yo kuzakora ubukwe, bikomeje gutuma abantu benshi bamwamaganira kure ngo iby’uru rukundo rwabo byaba ari amarorerwa kubona umwana yakundana n’uwamubera sekuru.

 Gusa hagati aho n’ubwo benshi bakomeje kugenda bamucyaha umunsi ku w’undi, ngo we iyo ari kumwe n’uyu musaza nibwo yumva umunyenga mu rukundo ndetse ngo anumva ariwe nshuti nziza y’ibihe byose kuva batangira kumenyana ku munsi wa mbere kugeza none. 

 16.jpeg

Hari mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize (2017), bamwe mu bantu biswe "Génération Boum" bakoresheje igitaramo cyo kwiyibutsa ukuntu mu biruhuko byo mu mpeshyi bahuraga ari urungano maze hagati ya saa cyenda na saa moya bagasabana bagacinya n'akadiho. 

Uwo mugoroba rero bahisemo guhurira i Buruseli mu kabyiniro benshi bita "Kuri Seize", abandi bakahita "Chez Papa". Abantu bavuye hirya no hino mu bihugu bikikije u Bubiligi maze aba dj bashyiramao indirimbo za kera nka Mokili e changer na za Nzinzi, ikirori kiba ikirori.

STE916556_2000xN.png

Biratangaje cyane ariko mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika byoroshye ku muntu kugura imbunda kurusha kwiha agacupa bwa mbere.

Ikibitera ni uko itegeko rikoze ku buryo nta muntu wemerewe kugura ibisindisha atarageza ku myaka 21 ariko kugura kabutindi nka AR-18 (reba ifoto hejuru), leta nyinsi zo muri Amerika zisaba gusa kuba wujuje imyaka 18.

Ushobora guhitana umuntu utaranamenya gusengera cyangwa gusinda...

Barangiza bakiha gutangara ukuntu abana bato bahuka mu bigo by'amashuli bagatsemba bagenzi babo nka wawundi witwa Nikolas Cruz wivuganye abanyeshuli 17 mu gace ka Florida.

 stval.png

Buri mwaka, mu kwezi kwa Gashyantare, abacuruza indabo ndetse n'abafite ama restaurants baba basakiwe kubera ko tariki 14 abantu benshi bikoraho ndetse amatelefone yabo agasizora kubera kwifurizanya umunsi w'abakundanye uzwi nka Saint Valentin cyangwa se Valentine Day.

Uwo muco si uw'i Rwanda turabizi kuko wavuye i mahanga uza uzanye n'ibindi ubu benshi bakurikiza kenshi batazi n'iyo byavuye. Valentine iyo rero bayitwerera inkomoko nyinshi ariko iyatuma umuntu yibaza niba bikwiriye kwizihiza koko uwo munsi ni amagambo y'indirimbo y'umucuranzi w'ikirangirire Michel Sardou mu ndirimbo yise nyine Valentine Day.

Sardou asobanura ko iryo zina ryahabwaga abakobwa b'indaya n'impfubyi igihugu cy'u Bufaransa cyoherezaga muri Amerika ubwo yari igituwe ahanini n'abagabo bagiye gushakayo amaramuko. Izo nkumi zageragayo rero mu kwezi kwa kabiri zikahagera abagabo barekereje ku buryo nta rukundo rwabagamo;  Sardou ntatinya kubigereranya n'isoko ry'indaya (foire aux catins). Icy'ingenzi kwari ukubona uwawe gusa. Tubyibazeho...

Kanda aha hasi wumve:

shug.pngfooter.gifshug2.png