shaddyboo.jpg

Muri Tanzaniya baherutse kwiyama abahanzi bagaragara bambaye utwenda (imyenda igaragaza zimwe mu ngingo z'ibanga z'umubiri). Kuva umukuru w'igihugu cyabo yabivuga hari ukwisubiraho kuri kugaragara ndetse bamwe mu bakorana hafi n'abo bahanzi nka Babu Tale (manager wa Diamond) arashima Leta kuba icyo kibazo cy'umuco yaragihagurukiye.

 

Muri Tanzaniya kandi hari abakoraga ibyo (kwambara ukuri) bagamije icyo mu giswayire bita "kiki", ni ukuvuga ikintu cyose wakora ngo ukunde uvugwe n'ibitangazamakuru cyangwa ugaragare cyane ku mbuga nkoranyambaga nka za Facebook na Instagram. Twabigereranya n'icyo bita "buzz" mu zindi ndimi.

Iwacu rero naho hari ababiboneyemo amaronko ngo "niho isi igeze". Umwe mu bazwi muri ako gakino ni umubyeyi witwa Mbabazi Shadia bita Shaddy Buzz, nako Shaddy Boo. Agira posting zitinyuka cyane, mbese zifite ka "odeur" ka buzz...

Ubu ikimuvugwaho ni uko ngo yaba yasubiranye na se w'abana be ngo akaba yiyemeje kureka kwigaragaza uko byari bisanzwe ngo abashe kurerera abana mu muco. Ikibazo: azabibasha kandi yaramenyereye urumuri rwa "réseaux sociaux"? Ahubwo se koko basubiranye cyangwa ni indi buzz Shaddy Boo yabonye ngo views ziyongere kuri channels ze?

Reba ako ka videwo yashyize kuri intagram (kanda aho hasi), ugire nawe icyo ubitutwiraho.

 

shug.pngfooter.gifshug2.png