gigy.jpg

Indirimbo 15 zashyizwe ku rutonde rw'indirimbo zitagomba kongera guhitishwa n'ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Tanzaniya. Urwego rwita ku bihangano by'umuco BASATA ryahamije ko zitujuje ibisabwa n'umuco w'icyo gihugu bikaba impamvu yo kuzica ndetse hakazafatwa ibyemezo by'ubutabera ku bazihanze.

Iki cyemezo kije gikurikira ijambo umukuru w'icyo gihugu yigeze gufata yiyama bamwe mu bahanzi (abacuranzi, abaririmbyi, ababyinnyi) bo  mu gihugu cye, cyane cyane ab'abakobwa bakunze kugaragaza ingingo z'ibanga z'imibiri yabo.

 

Muri izo ndirimbo harimo iz'abahanzi nka Diamond; Gigi Money (kw'ifoto), Ney wa Mitego, Roma Mkatoliki, Jux, Barnaba n'abandi. Indirimbo za Diamond, ambaye (Nasib Abdul Juma) zahagaritswe ni  Hallelujah (yayikoranye na Morgan Heritage ) na Waka Waka (yakoranye na Rick Ross).

 
tcra (1).jpg

shug.pngfooter.gifshug2.png