16.jpeg

Hari mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize (2017), bamwe mu bantu biswe "Génération Boum" bakoresheje igitaramo cyo kwiyibutsa ukuntu mu biruhuko byo mu mpeshyi bahuraga ari urungano maze hagati ya saa cyenda na saa moya bagasabana bagacinya n'akadiho. 

Uwo mugoroba rero bahisemo guhurira i Buruseli mu kabyiniro benshi bita "Kuri Seize", abandi bakahita "Chez Papa". Abantu bavuye hirya no hino mu bihugu bikikije u Bubiligi maze aba dj bashyiramao indirimbo za kera nka Mokili e changer na za Nzinzi, ikirori kiba ikirori.

 

Bugiye gutandukana, abantu batangiye gutaha maze abateguye icyo gikorwa barebye isanduku y'amafaranga binjije barayibura... Yari imaze kwibwa. Aho ni kuri 16. Nyuma y'ibyo abateguye icyo gikorwa na none bimwe nkana amafaranga bari batanze ya garantie kuko basabwaga kuyatanga ngo batazakorera iyo boum ahandi. Umunsi ku wundi ntako batagize ariko imishyikirano yo kuyagaruza yaburiyemo. Na n'ubu!

Kuri Seize rero amakuru y'ubujura buhabera si aya none! Benshi bagiye babyinubira maze ababyumva bakibwira ko ari ibihita. Ubanza atari ko bimeze kuko hashize iminsi ku rubuga rwa whatsApp abantu bahererekanya ubutumwa busaba abantu gucika muri ako kabari kubera impamvu zinyuranye zirimo nyine n'ubwo bujura.

Umwe mu basomyi ba shuguli.com yabiduhayemo amakuru, duhitamo kuba dutangaje iyi:

 16.PNG

 

shug.pngfooter.gifshug2.png