WhatsApp Image 2018-04-01 at 02.33.33.jpeg

Mu njyana ifitanye imisusire na zouk (na ka guitare karanguruye nko mu baturanyi) ; mu ndimi enye (ikinyarwanda, igiswayire, igifaransa n'icyongereza), umuhanzi BIg Voice uba mu gihugu cy'u Bubiligi aragira ati : "Reka twigumanire, intimba ntiyica, hica kutamenya".

Utabitinzeho wagira ngo uri kumva Kitoko Bibarwa ariko ayo magambo ni ay'indirimbo nshya uwo musore yise Kutamenya yashyize hanze. Ku myaka 29 gusa aragaragaza icyizere mu buhanzi amazemo igihe. Twaramwegereye tumubaza bimwe mu byatera amatsiko abazumva ako karirimbo kabyinitse. 

 

Amazina yawe nyayo ni ayahe, kuki uzwi nka Big Voice?

Nitwa ubusanzwe Ngabire Gilbert ariko naje kuba Big voice kubera ijwi ryanjye : inshuti zanjye zanyitaga Big G, ni uko ngiye muri studio turi kuganira na producer arambwira ngo ariko ubundi wowe uri "big voice", rifata gutyo.

Ibyo kuririmba byakujemo bite? 

Natangiye music nkiri umwana, ndirimba mu ma korari atandukanye. Nagiye muri studio bwa mbere 2008.

Mu myaka icumi ubwo ibihangano byawe bigezehe, bihagaze bite ?

Mfite indirimbo zitari nkeya zirimo "Umunyamahirwe" navuga ko yamenyakane cyane muri Belgique no mu Rwanda.

Urapanga iki, uribona hehe mu bihe biri imbere? 

Imishinga irahari nagize umugisha wo kubona amahugurwa atandukanye muri music industry  ndifuza gukora carrière internationale.

Watubwira umuririmbyi ureberaho cyangwa uguha inspiration kurusha abandi? 

Umuhanzi nkunda biragoye kuvuga umwe kuko numva music zitandukanye byaba mu ndimi numva cyangwa ntumva kandi nkazikunda !!! Gusa wenda navuga ko nkunda Lucky Dube. N'abagezweho ubu batandukanye Lucky mufiteho souvenirs zikomeye; gusa umuhanzi Akon mufata nkicyitegerezo harukuntu mbona adasazwe.

Utekereza iki ku muziki nyarwanda w'ubu aho usanga bamwe mu bahanzi ibyabo ari copier coller ya beat z'ahandi nka Zambiya, Nijeriya cyangwa Uganda? 

Naho ku muziki nyarwanda uko mbibona mbona tumaze gutera intambwa ikomeye kandi erega baca umugani ngo Ujya kugaya impundu z'urushishi areba imisaya yarwo. Cyangwa ko umudiho uva mw'itako! Amateka twanyuzemo rero yadutwaye imbaraga yaba muri music cyangwa mu zindi mpande zose ku buryo kuba Rwandan music itarenga imipaka kuburyo buhoraho ntabwo ari ubuswa ni ikibazo cy'igihe  no kuba iyi generation yacu idafite ubumenyi buhagije!! Ugasanga nta mashuri turagira ya music yemewe,  n'ibindi bibazo bikigarara.

Kuri copier coller byo navuga ko abahanzi bamwe b'Abanyarwanda bashaka ibyihuse bicuruza bigatuma bigana beat z'abahanzi bagezweho kw'isi. Cyangwa bakumva ko iby'ahandi aribyo byiza gusa ntibibuke imyaka bamaze babyubaka; nkaba numva kwigana iby'abandi uko byakabaye ari ukwibeshya kuko umuco  nyarwanda n'ururimi rwacu ni byiza kandi ntabwo anyamahanga barabimenya cyane... Tugomba rero kubibumvusha ku buryo bwo gushaka isoko kuko ubu ni business kandi yateza imbere igihugu cyacu kurusha.

Ijambo rya nyuma wabwira abakunzi bawe basoma shuguli.com ni... 

Muri make indirimbo nshyashya mbazaniye yitwa Kutamenya: ni indirimbo y'urukundo nk'uko nsazwe arizo nibandaho. Nkaba mbararikira kuyumva no kuyisangiza abandi kuko ubutumwa burimo ari ingirakamaro...

Nkaba mbashimira ikiganiro cyiza tugiranye n'imbaraga mushyira mu gufasha imyidagaduro mu muryango nyarwanda. Nk'umuhanzi nyarwanda utuye  muri belgique ni intambwe yo kwishimira!

Ndabifuriza pasika nziza !! .

WhatsApp Image 2018-04-01 at 02.33.33 (1).jpeg

Big Voice n'umwe mu bakunzi b'injyana ye...

shug.pngfooter.gifshug2.png