Tubyibazeho

gigy.jpg

Indirimbo 15 zashyizwe ku rutonde rw'indirimbo zitagomba kongera guhitishwa n'ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Tanzaniya. Urwego rwita ku bihangano by'umuco BASATA ryahamije ko zitujuje ibisabwa n'umuco w'icyo gihugu bikaba impamvu yo kuzica ndetse hakazafatwa ibyemezo by'ubutabera ku bazihanze.

Iki cyemezo kije gikurikira ijambo umukuru w'icyo gihugu yigeze gufata yiyama bamwe mu bahanzi (abacuranzi, abaririmbyi, ababyinnyi) bo  mu gihugu cye, cyane cyane ab'abakobwa bakunze kugaragaza ingingo z'ibanga z'imibiri yabo.

 shaddyboo.jpg

Muri Tanzaniya baherutse kwiyama abahanzi bagaragara bambaye utwenda (imyenda igaragaza zimwe mu ngingo z'ibanga z'umubiri). Kuva umukuru w'igihugu cyabo yabivuga hari ukwisubiraho kuri kugaragara ndetse bamwe mu bakorana hafi n'abo bahanzi nka Babu Tale (manager wa Diamond) arashima Leta kuba icyo kibazo cy'umuco yaragihagurukiye.

mo.jpg

Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru ari bube ari i Kigali agira ati” Rwanda, impera z’iki cyumweru ndaza kuba ndi i Kigali, muze dusangire, twifotozanye hanyuma munyereke umujyi wanyu”.

Aya magambo arahamya bidashidikanywaho ko uyu muhanzi w’icyamamare mu karere ari bube ari mu mujyi wa Kigali mu mpera z'iki cyumweru nubwo mu by'ukuri ikizaba kimuzanye atigeze agitindaho.

Mu bikekwa ko Diamond yaba aje gukora muri Kigali harimo kuba agiye kuza kwamamaza ubunyobwa bwe mu Rwanda bwa Karanga, cyangwa se akaba aje kugura inzu muri Kigali nkuko yabyivugiye mu minsi ishize ko yifuza kugura inzu muri Kigali.

Ikindi gikekwa ni uko Abul Nassib aka Diamond Platnumz yaba ari mu rugendo rwo kwitaza scandale yindi iri kumusatira ivuye ku nkuru zivuga ko we na Zanina Hassan bitameze neza kubera ko Diamond yaba yarongeye gutera undi mukobwa witwa Tunda Kisura inda n'ubwo nyamwali abihakana kugez'ubu.

Isomere aha:

https://www.nation.co.ke/lifestyle/showbiz/Tunda-not-carrying-Diamonds-child/1950810-4268372-30ulmj/index.html

https://www.youtube.com/watch?v=VE5aN0x_YTw

 

 

niyorick.jpg

Kuba iryoshye byo, indirimbo ni nziza rwose. Gusa ikibazo shuguli.com idasiba kwibaza ni: abahanzi bacu iyo basubiyemo (bakopeye, biganye) indirimbo z'abandi babiterwa n'iki? Kuzikunda? Kubura inganzo? Kugira igitekerezo mu gihe kimwe n'uzwi nka nyirayo? Gufatanya cyangwa kumvikana na nyirayo? Nta gisubizo difite kugez'ubu.

Twakunze kugaragaza hano kenshi ukuntu indirimbo isohoka ukumva isa n'indi nk'intobo maze ukibaza niba ari ubute bw'uwayisubiyemo, niba ari ibyo bita "cover" cyangwa niba ari gukopera bisanzwe. Kuko akenshi usanga nta kindi cyongeweho kigaragara ku buryo kuyitandukanya n'indi bitagorana.

shug.pngfooter.gifshug2.png