photo-1-105.jpg

Nyuma yo gusinyana amasezerano na Leta y’u Rwanda rukemera kwagurira ibikorwa byarwo mu Rwanda, uruganda rw’Abadage rukora imodoka ‘Volkswagen’ rwatangaje ko imodoka ya mbere yateranyirijwe mu Rwanda izasohoka vuba bidatinze; uru ruganda kandi rwatangaje ko rugiye gushora miliyoni 20 z’amadorari y’Amerika mu guteranyiriza imodoka mu Rwanda rukazatangira gukora muri uyu mwaka.

Thomas Schafer, umuyobozi wa Volkswagen yavuze ko icyiciro cya mbere kizatangirana na miliyoni 20 z’amadorari, ibi bikazagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Iri shoramari rizibanda ku guteranya imodoka, gusa bikazasaba kwigisha bamwe mu banyarwanda kugira ngo nabo bazahabwemo akazi.

Imodoka ya mbere izaba yateranyirijwe mu Rwanda izashyirwa hanze mu mpera z’ukwezi kwa Mata cyangwa mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka wa 2018.

 

Uruganda Volkswagen ruzajya rukorera mu cyanya cy’inganda, rukaba rufite ubushobozi bwo gukora imodoka 5 000 ndetse rukazaha akazi abanyarwanda bari hagati ya 500 n’1 000 mu kiciro cya mbere.

Schafer ati : "Ibikoresho bizajya byifashishwa biri mu nzira bizanwa kuko byamaze kugera ku cyambu cya Mombasa , ubundi dutangire dukore”.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere kivuga ko imodoka zizajya zigurishiriizwa mu Rwanda zizaba zihendutse, aho ibikoresho bya Volkswagen bizajya byinjizwa ku musoro uri hasi, byaba ngombwa bimwe bikavanirwaho imisoro.

Umuyobozi mukuru w’uru ruganda avuga ko bahisemo gukorera mu Rwanda, bitewe na politiki nziza ihamye, kurwanya ruswa ndetse n’izamuka ry’ubukungu rya 7%, mu gihe RDB yo ivuga ko mu myaka 10 ishize ishoramari mu Rwanda ryarazamutse aho ryavuye kuri miliyoni 800 z’amadorari muri 2007 rikagera kuri miliyari 1,675 z’amadorari mu mwaka wa 2017.

Soma n'aha:

http://www.africanpeoplesvoice.com/bitarenze-gicurasi-2018-hazasohoka-imodoka-ya-mbere-yateranyirijwe-mu-rwanda/

http://www.rwanda-podium.org/index.php/actualites/investissement/2392-rwanda-une-usine-d-assemblage-vw-en-juin-2018

http://www.panoractu.com/2018/01/15/lusine-dassemblage-constructeur-automobile-volkswagen-sera-operationnelle-mois-de-juin/

 

 

shug.pngfooter.gifshug2.png