115520770.jpg

Hugh Ramapolo Masekela ni umuny'Afrika y'epfo mu bari barahunze igihugu cye igihe cyari ku ngoma ya Gashakabuhake muri za 60. Yahungutse muri za 90 ari uko ba Mandela bafunguwe n'ivanguramoko rigacibwa muri Afrika y'epfo.

Kanseri imuhitanye ku myaka 78, bikaba byashenguye benshi mu bari bazi ubuhanga bwe. Umukuru w'igihugu cye, prezida Jacob Zuma yagize ati: « Igihugu kirarizwa no gutakaza umwe mu bahanga bacyo bari bafite inganzo yihariye»,

Yongeyeho ati: « Ni igihombo kitagereranywa kw'isi yose no ku gihugu cyacu. Ntituzigera twibagirwa umusanzu yatanze mu kubohora igihugu cyacu ».

 

 Mu bihangano asize harimo icyamamaye cyane cyitwa Bring Him Back Home bisobanura "mumugarure mu rugo". Ubwo ni Madela yasabaga ko arekurwa. Masekela azwiho kuba yarakoze n'indi ndirimbo yitwa Grazing In The Grass yatsinsuye muri 68 iyitwa Jumping Jack Flash ya ba kabuhaliwe Rolling Stones.

Masekela kandi yigeze kubana na Miriam Makeba wamubereye umugore mbere y'uko batana. Ubuhanga bw'inganzo ye kandi Masekela yabutijeho Bob Marley wamwiyambaje mu ndirimbo ze zimwe na zimwe zasohotse muri 1997.

shug.pngfooter.gifshug2.png