grâce n.jpeg

Mu gihe abantu benshi barimo bakurikirana inkuru z'urupfu rw'icyamamare muri muzika cyo mu gihugu cya Uganda, Abanyarwanda batuye mu murwa mukuru w'uBubiligi bafatanije n'abandi baturutse mu yandi mahanga ni uko baherekeza mu busabane, urukundo no mu cyubahiro umurambo w'umwe muri bo watabarutse tariki 21 Mutarama 2018.

Nyuma y'ikiriyo cyahuzaga umuryango n'inshuti za Ndaruhutse Grâce, ejo ku wa gatandatu nibwo hakozwe umuhango wo kumuherekeza kw'icumbi rye rya nyuma. Ibyo rero bikaba byarabanjirijwe n'igitambo cya misa cyabereye mu kiriziya Mutagatifu Bernadetta kiri muri komine ya Anderlecht. Misa ihumuje nibwo abantu berekeje kw'irimbi ry'iyo komine ahavugiwe ijambo risezera nyakwigendera.

Abari muri uwo muhango bose wasangaga agahinda kuzuye ku maso ndetse no kudasobanukirwa igituma urupfu nta kinyabupfura rugira ndetse ubuzima bwacu nk'abantu bukaba bwuzuye amayobera. Ikibazo kuri bose cyari: "Kuki rumutwaye akiri muto (33 gusa)?" Igisubizo cy'icyo kibazo gifitwe na Rurema gusa, ibyacu ni ukwifuriza Grâce kuruhukira mu mahoro n'ubuntu by'Imana.

Ikirahure cyahuje abatabaye cyasangiwe muri Uccle kugeza mu ma saa moya z'ijoro ubwo ubwo bukwe bwarangiraga. Abantu batashye bashimira bikomeye Solange, Munyana, Bibiane, Elise na Eliane bitanze ngo ibintu by'uwo muhango bigende neza.

WhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.06 (1).jpegWhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.06 (2).jpegWhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.09 (1).jpegWhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.09.jpegWhatsApp Image 2018-02-03 at 17.35.05.jpeg

shug.pngfooter.gifshug2.png