c9af693a3601d7614b45f5eb386bccb4-bb9b4.jpg

Ali Saleh Kiba, umwe mu baririmbyi bakaze cyane mu gihugu cya Tanzaniya azwiho kuba ataragejeje amashuri ye kure (kimwe na mugenzi we nawe w'icyamamare Nasib Abdul Juma) ariko bimaze kuba isoni kuba atabasha kuganiriza abanyamakuru mu rurimi rw'icyongereza.

 

Akora ingendo nyinshi aho atumirwa mu bitaramo cyanhwa se mu yindi mihangoinyuranye bikaba bitangaje ko nta mwete agira wo kwita kuri urwo rurimi cyangwa se aharire ba manager be bavuge mu mwanya we kuko birashoboka kandi birakorwa.

Ejobundi rero yararutanze i Kigali ubwo kwisobanura imbere ya micro y'umunyamakuru byamunaniraga neza neza maze ibibazo bijya mu giswayire nacyo byumvikanaga ko uwabazaga atazobereyemo cyane.

Kuki uwiyita Umwami (King) Kiba, n'ibifaranga byose afite adashaka uwamuhugura ahubwo agahitamo guhora arutanga?

Diamond we yiyemerera ko yateye imbere mu kuvuga abifashijwemo n'abacopine be Wema Sepetu na Zari Hassan. Ibyo ni ubugabo.

 

shug.pngfooter.gifshug2.png