amour.jpg

Nta kintu kibaho gishimisha umuntu kuruta igihe ari gukora ibintu akunda kurusha ibindi byose. Gusa akamaro ko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka kandi mu buryo bunoze ntibikunze guhabwa agaciro uko bikwiye. Dore impamvu 8 utagombye gusuzugura icyo gikorwa abakurambere bitaga guhabwa/gutanga urwuya. Kuko nibyo bintu byakubaho iyo uhagaritse kugira imibonano yo gukubita cyangwaa gukubitirwa ikintu :

Urarwaragurika (kurwara kenshi)

Ku muntu udakunze kwitabira icyo gikorwa, uburyo burinda umubiri (système immunitaire) bugira intege nke. Za mikrobe, bakteri ndetse na virus bishobora gukwirakwira mu buryo bworoheje mu mubiri, ibyo bikaba byatuma ibicurane na gripe byakwiha rugali mu buzima bw'umuntu. Byonyine gukora imibonano mu buryo bugaruka kenshi (régulièrement) bituma umubiri udakenera ibirwanya uturwara nka turiya tw'ibicurane !

 

Niba uhora kuri stress ikurenga

Gukora sexe ni uburyo bwiza cyane bwo kugabanya igipimo cya stress no guhangayika byo mu rwego rwo hejuru. Kubikora kenshi gashoboka bigabanya hormone zitera iyo stressresponsables du stress bigatuma umuntu yiyumvamo akanyamuneza mu kubaho kwe bya buri munsi. Iyo ubwo buringanire (équilibre) bubuze, umuntu azinga umunya ndetse agahora ameze nk'ugiye guturika nka bombe itegereje gushumikwa !

Kubishaka (être excité) ntibikugora

Benshi ntibabizi ariko batinda kubishaka  kubera batabikora kenshi. Bamwe mu bagabo nyine bagira ibibazo by'umurego (gushyukwa) mu gihe abagore bo bananirwa kurangiza kubera gucishamo igihe batabikora. Ni ngombwa rero guhorana iyo turufu ngo ibintu bitakuzambana.

Ibyo urota birahinduka (biba binyuranye)

Hari abantu bemeza ko bagira inzozi mbi zikanganye cyangwa zuzuye inkeke iyo ubuzima bwabo babuvanyemo imibonano mpuzabitsina. Ni nabwo ngo bamwe batangira kujya barota babikora (cyangwa se babikorerwa); bamwe banarota rwose barangiza maze abarota bavuga amajwi yabo akumvikana bameze nk'ababikora.

Iyo umaze igihe utakaza appétit y'igitsina

Iyo umubiri wawe umaze kumenya ko ubuzima bw'imibonano wabushyize mu dukubo (entre parenthèses), nawo ugabanya kurekura hormone zifasha igihe cy'imibonano. Ingaruka y'ibyo ni uko kumara igihe kinini umuntu yifashe bituma no kubyifuza bimunanira cyangwa akamera nk'uwabizinutswe. Bifata igihe kirakire bigateza ikibazo kuko za hormone zibishinzwe zitangira kuba nkeya cyane byo kubura burundu umunsi umwe.

Urukuta rugutandukanya n'uwo mubana cyangwa mukundana rurakomera 

Couple itamenyereye guhana urwuya ituma hagati yabo hajyamo ibirometero. Utangira gukemanga umubano wanyu, ukabona atagiteye amabengeza nka mbere ndetse ugatangira kubona abandi bamurusha igikundiro ukifuza no kubagana ngo mube kumwe.

Kwiyizera ubwawe bitangira kuyoyoka

Ibyo byo ntibitangaje na busa. Iyo umuntu yumva ntawe umwifuza ndetse nta n'uwo afite wo kwita kuri bimwe mubyo umubiri we ukenera, iyo bimubayeho igihe kinini, kwiyitaho no kwiyizera birahababarira. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko kudatera akabariro bihungabanya imibereho myiza y'umuntu maze bikamutera agahinda, imihangayiko ndetse na dépression. Urwuya rero rushobora kurinda zimwe mu indwara zibasira ubwonko kurusha antidépresseurs umuntu avana muri pharmacie cyangwa kwa muganga.

Indwara ya kanseri iba irekereje

Abagabo baba bashobora rwose gufatwa na kanseri ya prostate niba bifashe igihe kirekire bikabije. Ni ngombwa rero kurya itunda kenshi gashobotse kugira ngo ukumire icyo cyago.

Niba nyuma y'izo mpamvu zose wumva nta mpamvu kuri wowe yo gukosora imibonano ukora maze ukongera inshuro (fréquence), ni uko muri wowe hari ikibazo kindi wagakwiye kwitaho ! Ubundi wakagombye kubikora kugira ngo wowe n'uwo mubyumva kimwe mube hafi mu marangamutima no mu bindi bitekerezo, ariko kubw'izo mpamvu zindi, ongera inshuro wabikoraga ngo wirinde amakuba twavuze haruguru.

Iyi nyandiko yasohotse mu rurimi rw'igifaransa mu kinyamakuru Santé Plus Magazine, ihindurwa mu kinyarwanda na shuguli.com (https://www.santeplusmag.com/medecins-formels-voici-faut-commencer-a-faire-lamour-souvent/)

 

 

shug.pngfooter.gifshug2.png