lady-short-black-afro-hair-smiling-xlarge.jpg

Ni kenshi uzumva bavuga bati runaka afite amaso meza ahanini kubera uburyo ari umweru adatukura cyangwa ngo ubone afite irindi bara n’ikindi cyasha, ndetse bamwe ukumva bibaza icyo bakora ngo amaso yabo nayo ase nk’uko ayabandi asa. Aha akenshi  abagore n’abakobwa baza ku isonga mu bifuza kugira amaso meza, uretse ko n’abagabo n’abasore nabo bayabonye batayanga dore ko mu by’ukuri bituma ugaragara neza kandi ugasa neza ku bakureba, gusa benshi bibaza icyo bakora ngo bayakeshe bikabayobera, niyo mpamvu twabakusanyirijwe bimwe mu by’ibanze byagufasha kwita no gukesha amaso yawe.

 

Kuyavuza.

Kugira ngo amaso yawe arusheho gusa neza uko ubyifuza ugomba kuyitaho mu buryo bwose mu gihe yarwaye cyangwa yagize ikindi kibazo ugakoresha imiti yabugenewe kandi wandikiwe na muganga  kugira ngourusheho kugira amaso meza y’umweru cyaane ko  hari imiti iba yaragenewe yo kuvanamo, imirasire, umutuku cyangwa irindi bara wazan mu maso dore ko buriya nubwo abantu bashobora kutabtyitaho bakavuga o amso yabo ariko ariko akwiye gusa ariko si byo amaso meza agomba kuba ari umweru.

Gabanya  ibirungo wisiga mu maso.

Niba ujya ubyitaho uzumva ko ahri igihe uba uri kugenda ukumva icyokere kigushokeye mu maso,Iyo wisize ibirungo bikabije ku maso ho biba ari ibindi kuko binakurya cyane, kuko hari ubwo bigeraho bikajya mu maso maze bikagutokoza ugasanga ukeneye kwibyiringira maze amaso agahera ubwo atukura wa murimbo washakaga ukaba urangiriye aho ari nako bimwe mu bigize ibyo birungo byangiza amaso yawe dore ko burya nta kintu cyemewe kujya mu ijisho mo imbere uretse wenda amazi utabiherewe uruhushya na muganga.

Jya urinda amaso yawe izuba.

Burya nubwo abantu benshi batabizi ariko izuba ni ribi cyane ku maso ni n’imvano zitari nke z’amso. mu rwego rwo kuyarengera rero jya ugerageza kwirinda kugenda ku zuba ryinshi utambaye amadarubindi yabugenewe y’izuba kuko bigufasha kugabanya urumuri n’imbaraga  z’imirasire y’izuba bigatuma itabona aho inyura ngo yinjire mu jisho uko yakabaye, dore ko uko ryinjiramo kenshi ari nako rizanamo utuntu dutukura mu jisho imbere, mujya ku uryo bidasa neza.

Bika neza amavuta/imiti ukoresha ku maso

Nkuko iteka kwirinda biruta kwivuza, ugomba kwitwararika imikoreshereze y’imiti cyangwa amavuta ukoresha mu maso yawe. Si byiza  rero ko amavuta cyangwa ibikoresho ukoresha ku maso ubibika aho ubonye hose kuko bishobora gutuma hajyamo imyanda kandi iyo myanda usanga igira ingaruka nyinshi ku maso harimo nko kuzana uduheri twinshi tuazenguruka uruhu rutwikira ijisho , nabyo bigira ungaruka ku jisho ryawe.

Ntugakunde kwambara amadarubindi (Lunettes)

Igihe cyose utabiherewe uruhushya na muganga jya wirinda gukoresha no kwambara amadarubindi (lunettes) kenshi cyangwa uko ubonye kuko byangiza amaso cyane, bigatuma amaso yawe ahindura ibara akirabura ndetse n’uruhu rukingirije ijisho rukananuka.

Yarinde gutokorwa

Iyo ijisho rigiyemo igitokorwa umuntu ntabasha kwihangana akenshi ahita aribyiringira ari nako rizamo amarira ibi bigatuma ritukura cyane. Igihe rero utokowe ntukihutire kubyiringira ijisho ahubwo urarireka amarira ubwayo akivaniramo cya gitokorwa kereka gusa mu gihe wumva bikabije kandi naho wareba ugutokora aho kubyiringira  gusa. Naho kuyarinda gutokorwa ni ukwambara amadarubindi yabugenewe igihe ubona uri ahantu hashobora kugutokoza cyangwa uri nko mu muyaga ukabije.

Jya ugira isuku

Iteka isuku ni isoko y’ubuzima, kugirira isuku amaso rero ni ingenzi cyane kandi ukabikora ubyitayeho mu buryo bukurikira:

Iteka jya ukaraba mu maso mu gihe ubyutse ndetse n’igihe ugiye  kuryama kugira ngo ukureho ibirungo n’indi myanda iba ikuri ku mubiri, bikaba byiza kandi gukaraba igihe cyose ugiye kwisiga  mu maso.

Ni byiza gukoresha amavuta n’ibirungo byagenewe gukoreshwa ku maso, ugashyira ibigohe byawe ku murongo bizagufasha kugira amaso meza.

Niba ukunze ibirungo ukoaba ugiye kubikoresha, nyuma yo kwishyiraho ibirungo ugomba kurenzaho agapuderi kugira ngo ibirungo washyizeho bigaragare neza kandi ntibigaragare nk’amazi. Ibi byose nubyitaho kandi ubishyira mu bikorwa nta kizakubuza kugira amaso wifuza kandi agaragarira buri wese ko ari meza nawe ukumva bikwizihiye.

https://ityazo.com/wifuza-guhorana-amaso-acyeye-azira-icyasha-nundi-mwanda-wose-jya-wita-kuri-ibi-bintu-bizagufasha/

 

shug.pngfooter.gifshug2.png