cnn.jpg

Muri 2017 ni bwo Charly na Nina baherekejwe na Big Fizzo ndetse na Dj Pius bakoreye ibitaramo binyuranye ku mugabane w’uburayi aho bakoze ibitaramo bigera kuri bitatu, kuri ubu aba bahanzikazi bagiye kongera gusubira i Burayi aho bagomba gukorera ibitaramo binyuranye icyakora ikizwi kugeza ubu ni icyo bazakorera mu Bubiligi.

Nkuko bigaragara ku byapa byamamaza iki gitaramo byamaze gutegurwa, Charly na Nina ndetse na Abdul Makanyaga bazataramira mu Bubiligi tariki 5 Gicurasi 2018 ahitwa Birmingham Place mu mujyi wa Bruxelles. Muri iki gitaramo abazakitabira bakazacurangirwa n’umu Dj w’umunyarwandakazi ukomeye mu Bubiligi ari we Dj Princess Flor.

Nkuko Muyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina yabitangarije Inyarwanda.com ngo ubwo bazaba berekeza ku mugabane w’uburayi bazongera bakore ibitaramo binyuranye bizenguruka mu bihugu binyuranye cyane ko ibiganiro ngo bikirimbanyije. Muyoboke Alex yatangaje ko bigenze neza bazazenguruka mu bihugu binyuranye nkuko babigenje muri 2017 ubwo berekezaga i Burayi bagiye gutaramira mu Bubiligi bikarangira bataramiye mu Busuwisi no mu Bufaransa.

Charly na Nina bagiye kwerekeza ku mugabane w’Uburayi nyuma yo gukora igitaramo gikomeye mu mujyi wa Kigali, igitaramo cyabereye muri Camp Kigali cyikitabirwa n'abantu ibihumbi dore ko aho cyareye hari hakubise huzuye abafana bari baje mu gitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’.

http://smart.inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/charly-79834.html

shug.pngfooter.gifshug2.png