harmochibu.jpg

Harmonize ni umwe mu bahanzi babarizwa muri Wasafi Record inzu ya Diamond itunganya muzika. Uyu musore wazamutse mu buryo butunguranye muri muzika kuri ubu ni umwe mu bakomeye umuziki wa Tanzania ufite. Kuri ubu byamaze gutangazwa ko agiye kuza gutaramira mu Rwanda aho agomba gukorera ibitaramo bibiri.

Aya makuru Inyarwanda.com yayakuye mu bari gutegura ibitaramo uyu musore azaririmbamo, cyane ko agiye kuza mu Rwanda atumiwe na The Mane, inzu ifasha Safi Madiba ndetse na Marina. Igitaramo Harmonize azagaragaramo i Kigali ni cyo The Mane izamurikirwamo ku mugaragaro ndetse n’abahanzi bayibarizwamo baririmbire abakunzi ba muzika bwa mbere.

 

Ibi byashyizweho akadomo na Bad Rama nyiri The Mane, uyu akaba yatangarije Inyarwanda.com ko ibintu byose biri kurangira. Yagize ati”Amasezerano twamaze kuyasinya Harmonize twamaze kuvugana yiteguye kuza mu Rwanda ubu turi kurangizanya naho tuzakorera twishyura ibyumba igitaramo kizaberamo ariko indi myiteguro yose iri kugana ku musozo.”

Harmonize ari kumwe na Diamond

Uyu mugabo akaba nyiri The Mane yabwiye Inyarwanda.com ko ibitaramo bya Harmonize bizaba tariki 24 Werurwe 2018 i Kigali na 25 werurwe 2018 i Musanze. Ibi bitaramo kandi bizagaragaramo abahanzi b’abanyarwanda barimo Safi Madiba na Marina n'ubusanzwe babarizwa muri The Mane kimwe n'abandi bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda ngo bazamenyekana uko iminsi igenda yicuma.

Twabibutsa ko Harmonize ari umuhanzi wo muri Tanzania ubarizwa muri Wasafi Record nkuko twabivuze haruguru. Ni umusore w’imyaka 24 gusa y’amavuko ufite nyinshi mu ndirimbo zakunzwe zirimo iyo yakoranye na Diamond bise Bado n’izindi yakoze ku giti cye zirimo Happy Birthday, Sina, Matatizo, Aiyola n’izindi nyinshi. Uyu musore ni ubwa mbere azaba aje gutaramira mu Rwanda wenyine cyane ko kuva yakwamamara nta gitaramo arakorera mu Rwanda.

http://smart.inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/harmonize-agiye-kuza-gutaramira-mu-rwanda-mu-bitaramo-bizabe-80078.html

 

shug.pngfooter.gifshug2.png