moze.jpg

Police yo muri Uganda yataye muri yombi abantu babiri ngo batange amakuru ku ikubitwa ry’umuhanzi Moses Ssekibogo, benshi bazi nka Mowzey Radio mu itsinda "Goodlyfe" urwariye bikomeye mu bitaro.

Radio yabanje kujyanwa muri Nsambya Hospital ariko magingo aya ari mu bitaro Case Hospital i Kampala; Yahondaguwe n’abantu ubu bataramenyekana ku ya 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar ko mu mugi wa Entebbe.

Abatawe muri yombi ni George Egesa, nyir’akabari n’inshuti ye Xavier Rukere bafungiye kuri sitasiyo ya police ya Entebbe mu gihe iperereza rigikomeje.

 

Umuvugizi wa w'igipolisi cya Uganda Emilian Kayima yagize ati “Turacyashakisha umuntu umuntu umwe wamuteruye akamuhonda hasi, agahita yiruka”.

Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Radio uririmbana na Weasel yashizemo umwuka gusa amakuru aturuka mu bitaro aravuga ko agihumeka ahubwo ari muri koma.

Ibi bitaro byasohoye itangazo binyomoza amakuru y’uko Radio yapfuye bivuga ko birimo kumwitaho bishoboka byose ngo birebe ko yanzanzamuka.

mowzey.PNG

Umuhanzi akaba n’umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine ejo yasuye Radio agarukana inkuru y’uko yasimbutse urupfu ariko arembye bikomeye.

Aka kabari De Bar, Radio yakubitiwemo akunze kukaririmbiramo buri wikendi.

shug.pngfooter.gifshug2.png