Mu Binyamakuru

Flora.jpg

Ntibyorohera abadamu kwiyegurira umwuga w'ubuDj, Ni gute wowe wisanze uri inyuma y'ariya masahani (platines) nka Dj?

Dj Flor : Kuba Dj bisa n'ibyangwiririye, sinigeze mbitegura. Nakoraga mu kabari ahantu mu kabyiniro nka serveuse (uwita ku bakiliya abaha ibyo batse) noneho Dj w'ako kabyiniro aza kuba inshuti yanjye. Rimwe, nisekera mubwira ko nshaka nanjye kuzaba nkawe. Yahise abyemera hanyuma atangira kuntera akanyabugabo no kunshigikira.

Kuba Dj ni ugukora ukarikesha. Ibyo nta ngaruka bifite ku buzima bwawe, mu muryango wawe cyangwa mu rushako rwawe?

Dj Flor : Rwose ntibiba byoroshye. Ariko umunsi nzagira umuntu turushingana, ni aba ankunda koko, azanshyigikira kandi ntazakenera kunsaba kugira ibyo mpindura.

Ni gute ubasha kwitandukanya n'abandi ndetse ugaha abantu injyana baba bashaka?

Dj Flor : Kuba Dj, mbere ya byose ni ukwishyira mu mwanya w'abakumva. Iyo rero ndi imbere yabo, ngerageza kubumva no kumenya icyo bashaka. Hari ubwo nkina indirimbo ubwnjye mba ntakunda na busa ariko ikinshimisha ni uko abankurikira binezeza.

Gukora uyu mwuga rimwe na rimwe birushya ubwonko bikanavuna kubera ibisabwa, watubwira ibanga rituma udatsindwa ahubwo ukagumana icyerekezo?

Dj Flor : Ibanga ni ugukunda ibyo ukora kandi ukita cyane ku bifite agaciro nk'uko bigenda muri buri mwuga. haba ibyiza n'ibibi muri biri kintu dukora.

Ujya uteganya kuzareka kuvangavanga indirimbo, ukava inyuma y'ayo masahani ndetse ukiyambura casque ugakora ibindi bintu?

Dj Flor : Wapi! (ibitwenge), nzabikomeza. N'iyo nagira imyaka 70 ans, nzaba ngifite casques nzanjye. Hari ubwo muzumva ko ari njye Dj mukecuru wa mbere w'umunyafrikakazi.


flor hamix.PNG

Umwanditsi mukuru wa shuguli.com, Dj Flor na Dj Hamixx
http://generations224.com/news/a-la-decouverte-de-dj-flor-la-reine-des-platines-en-europe/

 

fbb989d_5982602-01-06.jpg

Kubera umupira warimo werekanwa kuri uyu wa 15 nyakanga, Beyoncé na Shawn carter (Jay-Z) babuze abagura amatike hafi ibihumbi 10.

Ntibyabujije konseri kuba ndetse mu masaha abiri n'igice bacurangiye abari baje indirimbo 44 zirimo izabo za kera n'inshya zasohotse uyu mwaka ariko bivugwa ko zititabiriwe cyane.

Muri icyo gitaramo bahinduye imyambaro kenshi ku buryo Beyoncé yageze n'ubwo yambara umupira w'ikipe ya France

char nina bb cool.jpg

Nta cyumweru gisigaye bagasesekara mu murwa mukuru w'Ububiligi aho bategerejwe n'abakunzi babo.

Charly na Nina bafatanije na Makanyaga Abdul bazaba bari muri Birmingham Palace mu gususurutsa abakunzi b'umuziki nyarwanda.

Uwo mugoroba uzaba urimo na tombala y''itike y'indege. Mbere yibyo byose ariko, Charly na Nina bakoranye indirimbo yitwa "I Do" n'umucuranzi wo muri Uganda Moses Ssali uzwi ku mazina ya Bebe Cool.

Ni indirimbo y'urukundo ishobora kuzagira ibihe byiza mu ma médiathèque na discothèques nyinshi. 

 

babou g.PNG

Nsabimana Emmanuel [Babou G] wamamaye mu Rwanda mu mashusho yamugaragazaga avuga imvugo zidasanzwe, yatawe muri yombi afatiwe mu Karere Gatsibo kubera ikibazo cy’ubuzererezi.

Imvugo “Mikafone”, “Ibaze nawe”, Salama wowe”, “Banza ubimenye mbere y’uko mbikubwira” ni amwe mu magambo yakoreshejwe cyane mu gihe gishize hanze aha, yamenyekanye cyane kubera umusore uzwi nka Babou G (Babuji).

Nyuma y’igihe nta kanunu ke, uyu musore amakuru agera kuri IGIHE aremeza ko yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 11 Gicurasi 2018, aho acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, CIP Théobard Kanamugire, yemereye IGIHE ko Nsabimana Emmanuel wamamaye nka Babou G yafashwe nta byangombwa afite.

Yagize ati “Amakuru ahari ni uko ikibazo cye gikwiye kureberwa mu ishusho y’ubuzererezi gusa, nta kindi.”

Amakuru yavugaga ko Nsabimana wamenyekanye nka Babou G/Babuji yafashwe agurisha akabido ka Litiro eshanu karimo amazi mu cyimbo cy’amavuta, yanyomojwe na polisi.

Uyu musore wafatiwe mu Karere ka Gatsibo mu nzererezi adafite ibyangombwa yari yaturutse mu Murenge wa Nyakagarama wo mu Karere ka Kayonza.

Babou G yavuzwe cyane muri Kanama 2015, ubwo amashusho y’ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza kuri TV10 yakwirakwizwaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatuma amwe mu magambo ye atangira gukoreshwa n’abahanzi ndetse bamwe bakambara imyenda agaragaraho kubera ubwamamare yagize mu gihe cyihuse.

Ntibyatinze ariko abantu banyuranye batangira kubirwanya cyane cyane abababazwaga n’uburyo yahise yamamara kandi nta kintu gitangaje yakoze.

Ni inkuru ya igihe.com

 

 

 

shug.pngfooter.gifshug2.png