Mu Binyamakuru

Screenshot_2016-04-24-15-17-44-1-383x231.png

Yayise "L’histoire de Papa Wemba", ikazamara iminota 120 (amasaha abiri). Iyo ni film umusore w'umufaransa ukomoka muri Congo witwa Elvis Adidiema yakoze ku buzima bwa Papa Wemba witabye Imana hashize imyaka ibiri. Iyo film irerekanwa uyu wa mbere tariki ya 23 mata 2018 mu mugi wa Brazzaville mbere yo kwerekanwa  ku ma televiziyo nka Trace na France Ô guhera tariki 24 mata, umunsi nyakwigendera yapfiriyeho...

Elvis Adidiema yahisemo gutangiza film ye igice (scène) y'aho Papa Wemba yaviriyemo umwuka. Uwo munsi mw'ijoro, icyo gihangange kimaze kwitaba Rurema,itsinda rye Viva La Musica ryasubiye kuri scène ya Femua (Festival des musiques urbaines d’Anoumabo), mu majy'epfo y'umugi wa Abidjan, umurwa amukuru wa  Côte  d'ivoire. 

Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba (niyo mazina ye nyayo) yari afite imyaka 66 gusa. Akiriho ariko uwo muhanzi yari afite ijwi riryohera amatwi bamwe bakarigereranya n'iry'inyoni izi kurrrimba yitwa Rossignol. Niwe watumye Rumba y'abanyekongo irenga imipaka y'igihugu cyabo kavukire. Muri iyo film humvikanamo ko papa wemba yanditse amateka y'umuziki nyafrika.

Elvis Adidiema, w'imyaka 30 agerageza kwerekana, yibutsa ubuzima bwite n'ubwo guhanga bwa nyakwigendera. « Ni ubushake bwo kugaragaza ibyo yakoze akiriho, no kubiha urumuri bikwiriye". Uwo musore nawe ni "umutetela" nka Papa Wemba wari unamubereye nyirarume. Aravuga ko mu bantu yitegerezaga cyane harimo Papa Wemba: indirimbo ze, imyambarire ye (yari umwami wa Sape), yari afite uruhare mu buzima bw'anbanyekongo baba abo mu gihugu cyangwa abo muri diaspora.

" Niba uyu munsi hari ababonamo Jay Z na beyoncé icyitegererezo, njyewe uwa mbere watumaga nibaza byinshi ni Papa wemba washoboraga kuira influence mu buzima bw'urungano rwanjye rwose". Ayo magambo ni aya Roger Musandji, umuyobozi mukuru w'ikinyamakuru gisohokera i Paris cyitwa Œil d’Afrique, Uretse ubwo bihamya iyo film irimo n'ibiganiro  uwayikoze yagiranye n'abantu bamenye "Vieux Bokul" (ni kamwe mu tuzina twinshi twa Papa wemba", harimo (muri iyo film) n'abantu bamwemeraga nka Lokua Kanza, Ferre Gola, n'abandi benshi.

Umupfakazi wa papa Wemba, Marie-Rose bita " Amazone " nawe aratanga ubuhamya butari bwarigeze butangwa ku buzima bw'uwahoze ari umufasha we, ndetse no ku myaka y'ubuhanzi y'uwabanje kwiyita Jules Presley. Gukora iyo film byatwaye umwaka n'igice none irashyize irerekanwe mu muhezo muri Hotel Radisson y'i Brazzaville mbere y'uko benshi tuyibona kuri ma televiziyo nka France Ô na TV5 mu kwezi kwa Nyakanga. 

 

shadbuzz.jpeg

Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday Radio mu kiganiro KT Idol ubwo yari abajijwe ibanga akoresha ngo agere ku byamamare byose biza mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo yagize ati”Urumva imbuga nkoranyambaga zikugira icyamamare, sinzi uko nabivuga gusa iyo uzwi uba uzwi nabo ubwabo baba banzi sinjyewe uba ubazi.”

moze.jpg

Police yo muri Uganda yataye muri yombi abantu babiri ngo batange amakuru ku ikubitwa ry’umuhanzi Moses Ssekibogo, benshi bazi nka Mowzey Radio mu itsinda "Goodlyfe" urwariye bikomeye mu bitaro.

Radio yabanje kujyanwa muri Nsambya Hospital ariko magingo aya ari mu bitaro Case Hospital i Kampala; Yahondaguwe n’abantu ubu bataramenyekana ku ya 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar ko mu mugi wa Entebbe.

Abatawe muri yombi ni George Egesa, nyir’akabari n’inshuti ye Xavier Rukere bafungiye kuri sitasiyo ya police ya Entebbe mu gihe iperereza rigikomeje.

happy-women_s-day-rwanda.jpg 

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi wizihizwa ku itariki ya 8 werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku isi.

Kuri uyu munsi akenshi isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ururimi cyangwa amashyaka ya politiki babarizwamo.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore watangiriye muri Amerika y’amajyaruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose,ariko nyuma gato umugore yagiye agaragaza uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu maze umunsi mpuzamahanga w’umugore birangira wemewe n’umuryango w’abibumbye buri mwaka.
Amwe mu mateka y’uwo munsi

Mu 1909 : Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 28 Gashyantare . Uyu munsi ukaba wari wifujwe n’ishyaka ry’aba Socialiste mu rwego rwo kwibuka abakozi bari bahohotewe mu myivumbagatanyo yabaye mu 1908 I New York, imyigaragambyo yarwanyaga uburyo abakozi bafatwagamo butanoze.

shug.pngfooter.gifshug2.png