happy-women_s-day-rwanda.jpg 

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku isi wizihizwa ku itariki ya 8 werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku isi.

Kuri uyu munsi akenshi isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu hatitawe ku bwenegihugu, ubwoko, ururimi cyangwa amashyaka ya politiki babarizwamo.

Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore watangiriye muri Amerika y’amajyaruguru nyuma ugenda wamamara mu Burayi hose,ariko nyuma gato umugore yagiye agaragaza uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu maze umunsi mpuzamahanga w’umugore birangira wemewe n’umuryango w’abibumbye buri mwaka.
Amwe mu mateka y’uwo munsi

Mu 1909 : Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihijwe bwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 28 Gashyantare . Uyu munsi ukaba wari wifujwe n’ishyaka ry’aba Socialiste mu rwego rwo kwibuka abakozi bari bahohotewe mu myivumbagatanyo yabaye mu 1908 I New York, imyigaragambyo yarwanyaga uburyo abakozi bafatwagamo butanoze.

 

Mu mwaka w’1910 : Mu nama yabereye Copenhagen, aba socialiste bemeje ko umunsi w’abagore ugomba kuba mpuzamahanga mu rwego rwo gushyigikira inkubiri zari hirya no hino zo guharanira uburenganzira bw’abagore.

Mu 1911 : nibwo hatangiye kuboneka umusaruro w’inama yari yabereye Copenhagen, aho ku itariki ya 19 Werurwe uwo mwaka, mu bihugu bitandukanye ku isi nka Denmark, Ubusuwisi , Ubudage na Australiya abantu barenga miliyoni biganjemo abagore bahuriye hamwe hatorwa bumwe mu burenganzira bw’ibanze bw’umugore , hanashyirwaho ibiro , hanasabwa ko ivangura rikorerwa abagore ku kazi ryahagarara.

1917 : Uburusiya bwatoye itegeko ryemerera abagore gutora kubera imyigaragambyo ikomeye bari bakoze barwanya akarengane kabakorerwaga.

Mu 1975 nibwo hatowe uminsi wiswe umunsi mpuzamahanga w’abagore , maze umuryango w’abibumye uhita wemeza ko tariki ya 8 Werurwe ari bwo hazajya hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore.

Mu mwaka w’1995, inama mpuzamahanaga yebereye I Beijing mu gihugu cy’Ubushinwa, yemeje ko umugore ku bushake bwe afite uburenganzira bwo gukora politiki, guhembwa no gukora imirimo imufitiye inyungu, no kuba mu muryango azira ihohoterwa n’ivangura.

U Rwanda rwatangiye kwizihiza munsi mpuzamahanga w’umugore kuva mu mwaka w’1975.

Uyu munsi urizihizwa mu gihe u Rwanda rwishimira urwego umugore w’umunyarwanda agezeho mu kwiteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange cyane binyuze mu ihame ry’uburinganire.

Kuri uyu munsi usanga abagore bishimira uburenganzira bahawe ndetse no kuba barahawe ijambo mu buyobozi kuva mu nzego z’ibanze kugeza mu nzego nkuru z’igihugu.

shug.pngfooter.gifshug2.png