shadbuzz.jpeg

Mu kiganiro yagiranye na Kigalitoday Radio mu kiganiro KT Idol ubwo yari abajijwe ibanga akoresha ngo agere ku byamamare byose biza mu Rwanda, Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo yagize ati”Urumva imbuga nkoranyambaga zikugira icyamamare, sinzi uko nabivuga gusa iyo uzwi uba uzwi nabo ubwabo baba banzi sinjyewe uba ubazi.”

 

Muri iki kiganiro Shaddyboo yabajijwe cyane ku bihe byiza yagiranye na Davido ariko ntiyigeze abihakana cyangwa ngo abyemeze ahubwo we yakomeje kumvikanisha ko itangazamakuru ari ryo rikunze gukabya ibintu ryamubonana n'abantu b’ibyamamare bagahamya ibintu wenda bitanabaye. Nk'uko yabyivugiye ngo we nta kintu kidasanzwe yakoze na Davido ahubwo ngo barasohotse barasangira gusa. Shaddyboo yageragezaga kwirinda kuvuga byinshi kuri iki kibazo.

Shaddyboo ni umugore w’abana babiri icyakora kuri ubu utakibana n’umugabo we. Akunze kuvuga ko ari umunyamideri akaba ari ko kazi akora. Yakunze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga aho agenda ashyiraho amafoto n’amashusho akunze kugarukwaho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga icyakora muri iyi minsi ari kumvikana cyane mu nkuru z’umubano akunze kugirana n’abantu b’ibyamamare baza mu Rwanda.

http://inyarwanda.com/articles/show/EntertainmentNews/%80%9Ciyo-uzwi-uba-uzwi-nibo-baba-banzi-sinjye-uba-ubazi-80861.html

shug.pngfooter.gifshug2.png